Mu mudugudu wa Nyakabungo, akagali ka Gasaze mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, ahagana saa Sita,  ikamyo yari itwaye itaka yakoze impanuka irenga umuhanda yica abana batatu bari bavuye ku ishuri. Uwari uyitwaye yashizemo umwuka nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Ikamyo yangiriritse cyane

Ikamyo yangiriritse cyane

Umuvuguzi wa Police ishami ry’umutekano wo mu muhanga, CIP  Emmnanuel Kabanda yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita.

Uwabonye iyi mpanuka iba, yabwiye Umuseke ko iyi kamyo yari itwaye itaka, iza guta umuhanda igonga abana batatu bari bavuye ku ishuri, ihita ikomeza mu ngo z’abaturage isenya inzu iri hafi aho.

Avuga ko muri iyi nzu yasenywe n’iyi kamyo nta muntu wari urimo.  Uwari utwaye iyi kamyo, yaje kwitaba Imana, akigezwa mu kigo nderabuzima cya Nyacyonga.

Yakomeje mu ngo z'abaturage igonga inzu ariko ntawaguyemo

Yakomeje mu ngo z’abaturage igonga inzu ariko ntawaguyemo

Ni impanuka ikomeye, abayibonye bavuga ko yari iteye ubwoba

Ni impanuka ikomeye, abayibonye bavuga ko yari iteye ubwoba

Police yahise igera ahabeye impanuka

Police yahise igera ahabeye impanuka

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/impanuka.jpeg?fit=720%2C405&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/impanuka.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu mudugudu wa Nyakabungo, akagali ka Gasaze mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, ahagana saa Sita,  ikamyo yari itwaye itaka yakoze impanuka irenga umuhanda yica abana batatu bari bavuye ku ishuri. Uwari uyitwaye yashizemo umwuka nyuma yo kugezwa kwa muganga. Ikamyo yangiriritse cyane Umuvuguzi wa Police ishami ry’umutekano wo mu muhanga,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE