Inkuru dukesha igihe.com

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Murenge wa Jali Akagari ka Muko Akarere ka Nyarugenge, iravuga ko yugarijwe bikomeye n’inzara, ubu bakaba birirwa basabiriza, nyuma yo kwimurwa mu Murenge wa Kimironko mu kwezi gushize, icyo gihe ngo bakaba barahawe isombe yo kurya umunsi umwe gusa nk’uko babivuga n’ubwo ubuyobozi buvuga ko bwabahaye ibyo kurya bihagije, birimo n’umuceri.

Amwe mu mazu iyi miryango yatujwemo yahise atwarwa n’umuyaga bivugwa ko ari ikibazo cyagaragaye ku mazu yose yubatswe na Rwiyemezamirimo wakoze iri soko kandi banayatujwemo ataruzura

Iyo ugeze aho iyi miryango ituye mu kagari ka Muko, kugira ngo ube wagira umuntu mukuru uhasanga, biba bigoranye kuko usanga baba bazindutse ngo bajya gushaka aho basabiriza, bakaba bavuga ko ngo muri iyi minsi babuze abo bajya guhingira, bityo bakaba bavuga ko baramutse batagobotswe mu maguru mashya, bashobora guhura n’ibibazo bikomeye.

Nyirabucumi Jacqueline, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka watujwe muri aka kagari ka Muko, yabwiye IGIHE ko ubundi bose hamwe ari abahoze bitwa abatwa 90, mbere bari batuye mu Murenge wa Kimironko, ariko kubera kubura amafaranga yo kwishyura amazu babagamo, nibwo ubuyobozi bw’uyu Murenge bwaje kubabonera muri Jali, aho babubakiye amazu yo kubamo, barabishima, gusa ngo ikibazo bafite ubu ni ukubaho batarya.

Nyirabucumi yagize ati : “Aho twabaga mu Murenge wa Kimironko, byari bitugoye kubaho. Bajyaga batwirukana mu mazu kuko twabuze amafaranga yo kwishyura, nyuma yo kutwirukana, twajyaga ahitwa ‘Ku ifuru’ aho twari dufite ingurube zacu ndetse tukaba twarahabumbiraga ibibindi. Ubwo twajyagamo tukaryamana n’ingurube, uretse ko nabyo byari bitatworoheye.”

Baravuga ko baje baherekejwe n’imodoka ifite isombe

Ku bw’amahirwe gusa ushobora gusanga umuntu mukuru muri izi ngo z’abasigajwe inyuma n’amateka ari uko uhuye n’uwakererewe kujya gusabiriza cyangwa ari uwarwaye agahera mu kirago

Uyu muturage yakomeje abwira IGIHE ko ubwo babazanaga gutura i Jali mu kwezi gushize, baje baherekejwe n’imodoka yuzuyemo isombe n’intoryi, buri muryango ngo wahabwaga isombe yo kurya umunsi umwe.

Yakomeje avuga ko guhera icyo gihe, ubuzima bwatangiye gukomera, kugeza aho basigaye birirwa basabiriza, ariko na none ngo abaturanyi babo basigaye babinuba bababwira ko aho bigeze bazabakubita kuko ngo Leta yabazanye, ari nayo iba igombaga kubaha n’ibyo kurya.

Yagize ati : “Twari tuzi wenda ko bazaduha nk’ibiryo byadufasha ibyumweru bibiri cyangwa kimwe, ubwo wenda tugahera aho dushaka uko twibeshaho, ariko siko byagenze kuko guhera icyo gihe ntacyo twabonye.”

Amwe mu mazu batujwemo aracyarimo ivumbi, andi yatwawe n’umuyaga

Nubwo iyi miryango 28 yatujwe aha hantu babwirwa ko aya mazu yose yamaze kuzura, kugeza ubu harimo ataruzura, ndetse abiri muri yo yatwawe n’umuyaga, kubera kandi ubushobozi buke bavuga ko bafite, aba baturage bose baryama ku mahema kubera ko nta matora bafite.

Ubuyobozi buravuga iki kuri iki kibazo

Ibiro by’akagari ka Muko mu murenge wa Jali aho aba basigajwe inyuma n’amateka bagiye gutuzwamo bava Kimironko

Thomas Simbankabo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muko, ari naho iyi miryango ibarizwa, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi kandi nawe aremera ko aba baturage koko bamerewe nabi.

Thomas Simbankabo yavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’Akagali, bagiye kubagenera ibyo barya kuko ngo bamaze gukora urutonde rwabo, ndetse abana bafite ikibazo cyo kurwara bwaki, aha akaba avuga ko aba bana bagiye guhabwa Inka ibakamirwa.

Yagize ati : “Ubu tugiye kubaha Inka ibakamirwa, muri iki cyumweru turatangira kubaka aho izajya iba, kandi dushyireho n’umurinzi, izafashe abana bafite ikibazo cy’imirire kuko barahari, kandi ibi turabikora bitarenze ibyumweru bibiri.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu Murenge wa Jali bafite gahunda ya VUP, bityo aba baturage bagiye kuyishyirwamo, bajye bakora bahembwe ariko ngo abafite ubushobozi buke, nabo bazafashwa muri gahunda ifasha abadafite imbaraga.

Bagiye guhabwa na Matora zo kuryamira

Thomas Simbankabo yakomeje abwira IGIHE ko kuba aba baturage bakiryama hasi ku itaka, nabo ari ikibazo kibabangamiye, ariko bakoze ubuvugizi ku nzego zo hejuru ku buryo afite icyizere ko bagiye gufashwa, amazu yasenyutse 3 nayo ngo agiye kongera kubakwa.

Umurenge wa Kimironko ubivugaho iki ?

Nyuma yo kuganira n’aba baturage n’ubuyobozi bwabo, n’ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge we bitadukundiye kumuvugisha, twavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, ari naho aba baturage bimuwe ariwe Niragire Theophile, akaba we yaravuze ko ahubwo ngo aba baturage bakagombye kubanza gushimira ko bavuye mu bukode, nyamara ariko ibyo nabo bakaba babishima bagashima n’inkunga bahawe muri rusange.

Niragire avuga ko aba baturage mbere babaga ahitwa Kibagabaga, kubera ubushobozi buke, kubaho ngo byarabagoraga cyane, iyi ikaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’Umurenge, Akarere, na Minaloc bafatinyije kugira ngo byibuze babone aho batuzwa, bave mu kangaratete.

Yagize ati : “Mbere y’uko aba baturage tubajyana muri izi nyubako, bari bamaze iminsi 3 birirwa ku Murenge batubwira ngo tubajyane, ibyo byarakozwe, ubu rero igisigaye ni uko Umurenge wa Jali noneho ubafasha gushaka uko babaho, nabo bakabaho nk’abandi baturage batuye uyu Murenge.”

Avuga ko aba basigajwe inyuma n’amateka ngo nta kuntu batafashijwe ngo babeho, mu gihe bari batuye Kimironko, kuko Minaloc yabafashije bagakora umushinga wo korora ingurube, mu minsi mike, bagiye kuzibajyanira aho batuye.

Umurenge wa Kimironko ntiwemeranya n’abaturage ku bufasha bahawe ubwo bimurwaga

Aba baturage baravuga ko ubwo bazaga, bahawe isombe yo kurya uwo munsi, ariko Theophile Niragire we yabwiye IGIHE ko bahawe akawunga, umuceri n’ibindi, uretse ko nawe yemera ko icyo bakwiye guhabwa ari icyabafasha mu gihe kirekire.

Uyu muyobozi yasabye aba baturage kwemera impinduka, ntibumve ko bazatungwa no kubumba gusa, ariko nabo bakaba bavuga ko mbere y’uko bamenyera, bakabanje gufashwa kubaho dore ko banavuga ko babonye icyo bakora, bagikora.

IGIHE yagerageje no gushaka kuvugisha ubuyobozi bw’akarere kuri iki kibazo, ariko ntibyadukundira.

Iki ni igisenge cyatwawe kuri imwe mu mazu yahawe aba basigajwe inyuma n’amateka kimwe n’ibyigeze kuba ku biro by’akagari nabyo byubatswe na rwiyemezamirimo umwe

james@igihe.com