Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nyakanga 2014, mu kagari ka Mukingo site ya Kabumbogo, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, ikirombe bacukuramo amabuye y’ agaciro cyaridutse kigwira abantu 7, umwe wari uri hejuru ahita ahasiga ubuzima, abandi bakaba bakirimo hasi.

Ibi byabaye mu masaha ya saa munani ubwo abantu bari binjiye mu kirombe bacukuramo amabuye y’ agaciro, kiza kuridukira giturutse hejuru bamwe bari hejuru bariruka havamo umwe witwa Ntibayibuka Leonard wirutse muri abo wahise ahasiga ubuzima.

Aba bacukuzi b’ amabuye y’ agaciro ngo baba bafite ubwishingizi

Ku murongo wa telephone ubwo twaganiraga n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Ruli, Felecien Cyubahiro yadutangarije ko iyo mpanuka yabayeho, ko barimo gukora ubutabazi n’ ubwo bwose bitoroshye dore ko abacukuraga babanzaga gutambika metero zisaga 15 bakongera bakamanuka izindi, bagera hasi bagakata.

Yagize ati: “najye narindi mu biro barampamagara mpita njyayo, turimo gukora ubutabazi dufatanyije n’ abaturage gusa kereka hakoreshejwe imashini kuko ni kure ujya hasi…., badutangarije ko cyagwiriye abantu 7 bari barimo hasi bacukura amabuye y’ agaciro”.

Ahaherereye abo ikirombe cyagwiriye habarirwa muri metro nyinshi

Yakomeje adutangariza ko abantu bakoreraga hejuru ko bahise biruka bagihunga ariko umwe witwa Ntibayibuka Leonard ukomoka mu karere ka Kamonyi umurenge wa Kayenzi, akagari ka Kamabuye (Cubi) ko yahise ahasiga ubuzima, umurambo we ukaba uri mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Ruli.

Muri uyu murenge si ubwa mbere ikirombe kigwiriye abantu dore ko n’ umwaka ushize cyaridutse kikagwira abagera kuri 4. Bakuyemo 2 abandi binanirana kubageraho bahita batera indabyo barekera iyo.

Ubwo twabazaga uyu muyobozi ku bijyanye n’ ubwishingizi bw’ aba bakozi, yadusubije avuga ko buri wese ukora muri ibi birombe ko aba afite ubwishingizi, ko n’ abapfiriyemo muri uwo mwaka ushize ko imiryango yabo yishyuwe hakurikijwe amategeko agenga iby’ ubwishingizi.

Mu gihe hagikorwa ubutabazi bwihuse, tubaye tugikurikirana iyi nkuru.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKu gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nyakanga 2014, mu kagari ka Mukingo site ya Kabumbogo, mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke, ikirombe bacukuramo amabuye y’ agaciro cyaridutse kigwira abantu 7, umwe wari uri hejuru ahita ahasiga ubuzima, abandi bakaba bakirimo hasi. Ibi byabaye mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE