Fred Muvunyi, wari Umuyobozi w’Urwego rw’Itangazamakuru rwigenzura (Rwanda Media Commission/RMC) yeguye ku mirimo ye.

Mu mugoroba w’uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015, ni bwo byatangiye guhwihwiswa ko Fred Muvunyi atakiri umuyobozi wa RMC, ariko ntihatangazwe impamvu nyakuri zatumye yegura.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Muvunyi yatangaje ko atakiri umuyobozi wa RMC ariko na we yirinda gutangaza impamvu y’ubwegure bwe, ahubwo ashimira abanyamakuru bagenzi be ku cyizere bamugiriye n’ubufatanye bamugaragarije.

Twifuje kumenya ukuri ku iyegura rya Muvunyi, tumuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ntitwamubona, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba atari ku butaka bw’u Rwanda.

Fred Muvunyi yatorewe kuyobora RMC kuwa 26 Nzeri 2013, icyo gihe akaba yaratangaje ko ashimishijwe cyane no kuba Itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze kugera ku rwego ryemererwa ubwaryo kwisyiriraho urwego rwo kwigenzura, bityo agasanga ruzafasha mu kureba uburyo amahame y’Itangazamakuru yubahirizwa.

Icyo gihe yari yanijeje ko igishya urwo rwego yari atorewe kuyobora rugiye gukora, ari uguharanira ubwisanzure bw’Itangazamakuru, buharaniwe na ba nyirabwo, akaba yaranavugaga ko azaharanira ko nta munyamakuru wongera gufungwa azize umwuga we.