ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU  N° 008/PS.IMB/2016

GUCA CAGUWA MU RWANDA UNDI MUGAMBI MUBISHA WA FPR INKOTANYI WO GUSONGA ABANYARWANDA   MU BUKENE BARIMO.

Rishingiye ku cyemezo cya Leta ya Kigali cyo guca imyenda ya caguwa;

Rigarutse ku  cyemezo cyafashwe no guca intege abayicuruza bakuba imisoro kugeza kuri 25; Rimaze kubona ko mu Rwanda nta nganda zihari zikora imyenda myiza iruta caguwa kandi ku giciro cyiza no kuba nta bushobozi zifite bwo gukora imyenda ikwiye abanegihugu kandi n’indi yitwa ko ari mishya izatumizwa hanze  ;

Ishyaka PS Imberakuri, riramenyesha Abanyarwanda,inshuti z’U Rwanda ,abarwanashyaka ba PS Imberakuri by’umwihariko  ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri, riramaganira kure  icyo cyemezo cyo guca caguwa ,nyamara bizwi neza ko mu Rwanda nta nganda zihari zikora imyenda myiza ugereranije na caguwa kandi ku giciro cya kwigonderwa na rubanda giseseka.

Ingingo ya kabiri:

Ishyaka PS Imberakuri, riramagana amagambo amaze igihe   avugwa n’abategetsi ba leta  ya Kigali, banenga caguwa ,  bigaragaraga neza ko ari umugambi wo kuyica  warimo utegurwa nk’uko

bimenyerewe mu mikorere ya FPR Inkotanyi;Aha Ishyaka PS Imberakuri,riributsa ko ntaho badacuruza caguwa ku isi hose.

Ingingo ya gatatu:

Ishyaka PS Imberakuri ,risanga icyemezo cyafatiwe  abacuruzi, bagizwe abashomeri ,kandi bikozwe mu gihe mu gihugu hari ibibazo bikomeye by’akazi,biragaragara neza ko ari umugambi mubisha wo kubigirizaho  ngo bahere kuri zero kandi hari aho bari bigejeje n’igihugu muri rusange.

Ishyaka PS Imberakuri, rirasaba leta ya Kigali iyobowe na FPR  Inkotanyi ,kwisubiraho mu maguru mashya  inzira zikigendwa ku byemezo bidakenewe  ,bishyira rubanda mu kagaga.

Bikorewe I Kigali,kuwa 12 Nyakanga 2016.

Umunyamabanga Mukuru  w’Ishyaka  akaba n’umuvugizi  wa PS Imberakuri

Sylver Mwizerwa (Sé)