Mu nkuru yacu iherutse, twabagejeje ho bamwe mu bafashije FPR mu kurwana urugamba rwo kubohora igihugu, benshi muri aba batangiranye n’iri shyaka ndetse baba n’abanyamuryango baryo mu itangiriro.

Usibye kuba abanyamuryango ba FPR banabaye na bamwe mu bayobozi bakomeye haba mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse no mu buyobozi busanzwe.

Kuri ubu tugiye kubageza ho igice cya kabiri cy’inkuru yacu twise Ese ko bafashije FPR mu rugamba rwo kwibohora ubu barihe? Ushobora gusoma igice cya mbere cy’iyi nkuru hano.

Mu nkuru iherutse twaganiriye kuri Patrick Mazimpaka, Uwahoze ari Lt.col Rose Kabuye, Jacques Bihozagara, Pasteur Bizimungu, Maj-Gen Sam ‘Kaka’ Kanyemera. Aha twareberaga hamwe uko batakigaragara muri Politiki yo mu Rwanda ndetse no mu yindi mirimo itandukanye y’ubuyobozi.

Bamwe muri aba ubu bavuga ko bibera mu buzima busanzwe aho bakora ubucuruzi bwabo ku giti cyabo n’ibindi…..

Abandi batakiboneka harimo nka:

Tharcisse Karugarama

Ni umwe mu bashinze RANU ariyo yahindutse FPR. Yakoze mu myanya ikomeye y’ubuyobozi hano mu Rwanda harimo nko kuba umucamanza mu rukiko rukuru, Minisitiri w’ubutabera ndetse n’indi mirimo itandukanye ijyanye n’ubutabera kimwe n’amategeko.

Karugarama yabaye Minisitiri w’ubutabera mu gihe u Rwanda rwari mu bihe bikomeye birimo aho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byari byinshi ugereranije n’iki gihe.
Ikindi kandi mu gihe yari Minisitiri w’ubutabera nibwo hariho inkubiri yo kuzana kuburanira mu Rwanda bamwe mu bakoze ibyaha bya Jenoside babaga hanze y’u Rwanda. Byari ibihe bikomeye mu butabera bw’u Rwanda.

Kuya 24 Gicurasi 2013, nibwo yavanywe ku mirimo ye yo kuba Minisitiri w’intebe, bivugwa ko yaba yarazize kuba yaravuze ko Perezida Kagame azava ku buyobozi mu gihe manda ye yemererwa n’amategeko izaba irangiye mu mwaka wa 2017.

Kuba yaraganiriye mu itangazamakuru ibibazo byihariye by’ishyaka ni bimwe mu byatumye uyu mugabo avanwa ku mwanya we wo kuba Minisitiri w’Ubutabera.

Magingo aya bivugwa ko Karugarama asigaye ari mu mirimo isanzwe irimo ijyanye n’ubuhinzi ndetse akaba akora n’ibijyanye n’ubujyanama.

Silas Mohamed Majyambere

Uyu yari umucuruzi ukomeye mbere ya Jenoside. Ni umwe mu bavugwa kuba barateye inkunga y’aba iya mafaranga ndetse n’ibindi kuri FPR kugirango itangire urugamba rwo kubohora igihugu. Gusa nyuma yaho rugamba rurangiriye, habayeho ukutumvikana hagati y’ubuyobozi nawe ku giti cye aho yavugaga ko abo bayobozi bato batubaha inama ze.

Majyambere, wari umucuruzi ukomeye muri Uganda, Burundi ndetse no mu Rwanda yongeye kugaragara mu mwaka wa 2011 nyuma y’igihe kinini aho yari yitabiriye inama ya 9 y’umushyikirano ku bantu baba hanze y’igihugu (Diaspora)
Aba mu gihugu cy’Uburundi gusa rimwe na rimwe asura u Rwanda.

Tribert Rujugiro

Ni umwe mu baherwe ruharwa bazwi cyane mu Rwanda, yafashije ku buryo bukomeye ndetse aba n’umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bijyanye n’ubukungu. Gusa mu mwaka wa 2009 nibwo yatangiye kugenda abura muri uwo mwanya niko guhita ahungira mu gihugu cya Afurika y’epfo aho asigaye akorera ubucuruzi bwe.

Mu mwaka wa 2010,yashinjwe gutera inkunga umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ariwo wa RNC gusa ibi birego aza kubihakana yivuye inyuma. Mu mwaka ushize, Leta y’u Rwanda yatangiye gufatira imwe mu mitungo ye irimo inyubako y’Ubucuruzi ya UTC ibarirwa agaciro ka Miliyoni 20 z’amadolari ya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse n’indi nyubako ye yo kubamo ifite agaciro ka Miliyoni 2 z’amadolari ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Joseph Bideri

Yari umuvugizi w’ishyaka akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda. Yafashe uyu mwanya mu bihe bikomeye by’intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’ibindi bibazo bya Dipolomasi mu mibanire y’u Rwanda n’igihugu cy’Ubufaransa.

Yayoboye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru kikitwa Orinfor ndetse yahoze ari umuyobozi wa The New Times gusa aza kuva kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2012 nyuma y’inkuru za buri munsi zasohokaga muri icyo kinyamakuru zivuga ugukoresha nabi amafaranga yari agenewe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara.

Rosemary Museminali, Mary Baine

JPEG - 7.8 kb
Mary Baine

Aba bategarugori bombi bagize uruhare rukomeye mu bukangura mbaga mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yasimbuwe mu mwaka wa 2009 asimburwa na Louise Mushikiwabo nka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Museminali asigaye ahagarariye UNAIDS muri Afurika yunze ubumwe i Adis Ababa.

Baine we yahoze ari komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kugeza mu mwaka wa 2011, yaje kugirwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Yaje gusimburwa na Jeanine Kambanda muri Werurwe.

Emmanuel Nsabimana

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu nkuru yacu iherutse, twabagejeje ho bamwe mu bafashije FPR mu kurwana urugamba rwo kubohora igihugu, benshi muri aba batangiranye n’iri shyaka ndetse baba n’abanyamuryango baryo mu itangiriro. Usibye kuba abanyamuryango ba FPR banabaye na bamwe mu bayobozi bakomeye haba mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse no mu buyobozi busanzwe. Kuri ubu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE