Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu no kwamburwa amapeti ye (Ifoto/Niyigena Faustin)

 

Abacamanza bo mu Rwanda bagiye kumara ukwezi kwa Kanama kose badakora.

Iki ni ikiruhuko ngarukamwaka bateganyirizwa n’itegeko rigenga abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko.

Nyamara nubwo imirimo y’inkiko iba yahagaze mu buryo rusange, ingingo ya 56 y’iri tegeko ivuga ko Perezida wa buri rukiko agena umucamanza usigara akora imirimo y’urukiko yihutirwa.

Kuwa 31 Nyakanga 2014, urukiko rukuru rwa gisirikare rurangiza kumva imyanzuro y’abareganwa na Lt Joel Mutabazi wakoreraga mu mutwe urinda umukuru w’igihugu.

Aha rero hakibazwa niba uru rubanza ruhuriyemo abantu 16 narwo rufatwa nk’urwihutirwa dore ko rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’urukiko rukuru rwa gisirikare kuwa 28/1/2014 aho rwari rwaratangiriye mu rukiko rwa gisirikare [urw’ibanze] kuwa 13/11/2013 ahaburanishwaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Gusa igisubizo kuri iki kibazo kiraboneka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2014, aho umucamanza ari buvuge igihe azatangariza imyanzuro y’urukiko kuko ababurana bose biteganyijwe ko basoza  gutanga imyanzuro yabo.

Twibutse ko ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarariwe na Lt Faustin Nzakamwita bwasabiye Lt Joel Mutabazi gufungwa ubuzima bwe bwose no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

Iki gihano kandi bwanagisabiye uwari muri FDLR witwa Nshimiyimana Joseph alias Camarade ndetse bunasabira abantu 9 igifungo cy’imyaka 37.

Naho abandi 5 basabwirwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 20 ariko busaba ko bagabanyirizwa ibihano kuko bagize imyitwarire myiza haba mu ifatwa, ibazwa no mu iburanishwa ryabo.

Icyakora aba bose basabiwe igihano kinini bavuze ko batakemera ndetse basaba umucamanza kubafungura kuko ngo baregwa ibirego bidafitiwe gihamya.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUbushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu no kwamburwa amapeti ye (Ifoto/Niyigena Faustin)   Abacamanza bo mu Rwanda bagiye kumara ukwezi kwa Kanama kose badakora. Iki ni ikiruhuko ngarukamwaka bateganyirizwa n’itegeko rigenga abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko. Nyamara nubwo imirimo y’inkiko iba yahagaze mu buryo rusange, ingingo ya 56 y’iri tegeko ivuga ko Perezida wa buri rukiko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE