Iyi ni inkuru twakoze twifashishije ibitekerezo by’abasomyi bacu bagiye batanga ku nkuru zitandukanye. Kuva uyu mwaka wa 2015 watangira, inkuru ndetse n’imvugo yo guhindura itegeko nshinga yakomeje kumvikana haba mu bitangazamakuru bya Leta ndetse n’ibyigenga. Ikibazo ni:” Ese itegeko nshinga rizahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame, we wakuye u Rwanda mu menyo yarubamba yongere yiyamamarize kuyobora?”

Ibi impamvu bikomeje kwibazwa ho ni uko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida kuyobora igihugu mu gihe cy’imyaka 7 ashobora kongera kwiyamamariza ku nshuro ya kabiri. Igihe Perezida Paul Kagame yemererwa n’itegeko nshinga kizarangira mu mwaka wa 2017.
JPEG - 710.1 kb
Perezida Kagame yamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi

Ibi bisobanurwa neza n’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nkuko ryavuguruwe kugeza ubu aho igira iti:” Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”

Mu minsi mike ishize, umuturage umwe yasakaye mu bitangazamakuru avuga ko byari bikwiye ko itegeko nshinga ryahinduka kugira ngo Perezida Kagame abe yabasha kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, yongeraho ko mu gihe ibyo byaba bitabaye ko no kwiyahura yakwiyahura.

Mu gitekerezo umusomyi wa Imirasire.com yatanze yavuze ko Perezida Kagame yafashije byinshi u Rwanda ari na yo mpamvu abaturage bakomeje kumusaba ko yakongera kwiyamamaza mu gihe itegeko nshinga ryaba rihindutse. Gusa, akavuga ko bitari bikwiye ko abanyarwanda bumva ko ibyo igihugu kimaze kugeraho byubakiye ku muntu umwe ndetse ko mu gihe adahari nabyo bizahita bikendera.

Aha yagize ati:” Niba ibyo abanyarwanda n’u Rwanda bagezeho byose babikesha umuntu umwe ubwo uwo muntu ni we byubatseho nasaza bizasaza , nagenda bazajyana ,njye nsigaye nibaza niba igihugu ari ubutaka cyangwa ari abenegihugu.”

Ibyo u Rwanda rwagezeho ku ngoma ya Perezida Paul Kagame birivugira ndetse binagaragarira buri wese. Ngaho se nawe nta muturage ukirembera mu rugo kubera ubwisungane mu kwivuza, Gahunda ya Girinka, uburezi kuri bose, abagore mu myanya ifata ibyemezo, ibikorwa remezo, umutekano n’ibindi umuntu atarondora. Ibi byonyine bimuhesha amahirwe yo kuba abaturage bamwibonamo kurusha undi uwo ariwe wese.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi aba bazwi nk’abari muri “Oppositon” nabo bavuga ko ibyo Perezida Kagame amaze kugeza k’u Rwanda ari ibigaragarira amaso ya buri wese. Gusa bakavuga ko guhindura itegeko nshinga byaba ari ukubangamira amahame ya Demokarisi.

David Himbara, umwe mu bahoze ari inkoramutima, umujyanama wa Perezida Kagame aherutse gutangaza ko hari amaturufu yemerera Perezida Kagame kuba yafatwa nk’intwari mu Rwanda.

Kubirebana na Perezida Kagame uzarangiza Manda ye ya kabiri mu mwaka wa 2017, Himbara avuga ko nta gushidikanya gukwiye gukomeza kubaho kucyo agamije. Yavuze ko Perezida Kagame afite uburyo bukomeye kandi bugaragara ashobora gukoresha kugira ngo agumane ubutegetsi ndetse ko amahirwe menshi ari uko buzamuhira.

Ishyaka rya Green Party rigaragaza ko ibyo u Rwanda rwagezeho byari urugendo ruhuriweho n’abantu bose kurusha uko byaba urw’umwe bityo ko n’undi wese watorwa yatera ikirenge mucya Perezida Kagame bitabaye ko hahindurwa itegeko nshinga.

Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harerimana ukuriye ishyaka PDI yavuze ko ishyaka rye ryahoze ryifuza ko manda z’ umukuru w’ igihugu zitagira umupaka. Ibi bigashumangirwa n’umuyobozi w’ ishyaka PS Imberakuri Christine Mukabunani yagize ati:”Iyo perezida Kagame ageze mu baturage, hari abamusaba kubabera umukandida. Ishyaka ryacu rishyize imbere demokarasi, niyo mpamvu duha ijambo abaturage. Niba abaturage bifuza ko itegeko nshinga rihinduka, natwe ni uko tubyemera.”

Ishyaka rya FPR ryo ryatangaje ko hakiri kare kugira icyo uvuga ku bijyanye na manda ya Perezida Paul Kagame dore ko hasigaye imyaka hafi ibiri kugira ngo igere ku musozo.

Perezida Kagame we ku giti cye yakunze kubazwa kenshi ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga agasubiza ko ibyo byari bikwiye kubazwa abaturage bo baryitoreye aho kuba we ku giti cye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Mutarama 2015, Perezida Kagame yavuze ko afata abaturage b’u Rwanda nk’ikitegererezo (Role Model) kuri we kuko ngo ari bo bafata iya mbere mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga iteza imbere igihugu.

Niba na Perezida Kagame agaragaza ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage, ibi byaza bisa n’ibisobanura neza ndetse binasubiza ikibazo kigira kiti:” Ese ibyo abanyarwanda bagezeho babikesha umuntu umwe?” ko mu gihe ubwo bufatanye bwakomeza yewe no ku bandi bayobozi bazamusimbura, byaba ari intambwe nziza igihugu gikomeje gutera mu iterambere.

Ubwanditsi

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIyi ni inkuru twakoze twifashishije ibitekerezo by’abasomyi bacu bagiye batanga ku nkuru zitandukanye. Kuva uyu mwaka wa 2015 watangira, inkuru ndetse n’imvugo yo guhindura itegeko nshinga yakomeje kumvikana haba mu bitangazamakuru bya Leta ndetse n’ibyigenga. Ikibazo ni:” Ese itegeko nshinga rizahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame, we wakuye u...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE