Dr Pierre Damien Habumuremyi ahererekanya ububasha na Anastase Murekezi wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe (Ifoto/Kisambira T)

Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe yasabye Minisitiri w’intebe mushya kutazana ubwoba mu kazi kugira ngo abashe gusohoza inshingano yahawe neza.
Ibi Dr. Pierre Dabien Habumuremyi yabibwiye Anastase Murekezi mu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 24 Nyakanga 2014.
Dr Habumuremyi yemeje ko kuba minisitiri w’intebe ari inshingano ziremereye kandi zisaba ubwitange n’ubushishozi.
Yagize ati “Akazi ka Minisitiri w’intebe ni inshingano ziremereye bisaba ubwitange, bisaba ubushishozi, bisaba umurava ndetse no kutagira ubwoba mu guhangana n’icyasubiza inyungu z’igihugu inyuma.”
Dr. Habumuremyi yasabye abakozi bakoranye gukomeza umurava, gukora neza ndetse no gufasha Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase nk’uko bamufashije kugira ngo abashe gusohoza inshingano ze.
Mu ijambo rye ahanini ryibanze ku gushimira, Dr. Habumuremyi yashimiye Perezida Paul Kagame ndetse n’Umuryango wa FPR Inkotanyi kuba baramugiriye icyizere bakamushinga imirimo ikomeye harimo no kuba Minisitiri w’intebe.
Dr. Habumuremyi yagize ati, “Perezida Paul Kagame yampaye kenshi ntamushimiye naba ndi ikigwari.”
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, nawe yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaramugiriye icyizere ubwo yamugiraga Minisitiri w’intebe kuri uyu wa 23 Nyakanga 2014.
Anastase Murekezi yavuze ko nyuma yo kugirwa Minisitiri w’intebe yasabye inkunga Umukuru w’Igihugu arayimwemerera ndetse akaba akomeje no gusaba imigisha y’Imana.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yavuze ko iterambere ry’igihugu umuntu atarikesha ibikorwa by’abaminisitiri w’intebe gusa ahubwo babikesha impanuro za Perezida Kagame.
Anastase Murekezi yakomeje asaba ko ubufatanye bwakomeje kuranga Abanyarwanda bwakomeza.
Yagize ati, “Dukomeze dukore nka ikipe imwe duhuze imbaraga, igihugu cyacu gikomeze gutera imbere.”
Anastase Murekezi abaye Minisitiri w’intebe wa Gatanu ugiyeho kuva mu 1994, nyuma ya Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Bernard Makuza, Pierre Celestin Rwigema ndetse na Twagiramungu Faustin.