JPEG - 186.7 kb

Dr. Diane Gashumba (uwa kabiri uvuye ibiryo) ni we Minisitiri mushya wa Migeprof

Dr. Diane Gashumba uzwiho kuba kutihesha agaciro aho yaciye inyuma uwo bashakanye agasambana na Jean Bosco Mutangana ahawe kuyobora MIGEPROF mu gihe yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC) guhera muri Kamena 2009; icyo gihe yahawe umwanya ari Umuyobozi w’’Ibitaro bya Muhima biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Dr. Gashumba kandi yanayoboye Ibitaro bya Kibagabaga mbere yo kuyobora ibya Muhima.

Perezida Kagame kandi yashyizeho n’abandi bayobozi barimo Kamanzi Jackeline, Umunyambabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri; Umulisa Henriette Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare, na Kayonga Jacques agirwa Umuyobozi mukuru w’Ikigega Agaciro (Agaciro Development Fund).

Dr Diane Gashumba wamenyekanye cyane murubanza rwe na Mutangana bahanganye nu muyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi Jean Bosco Gasasira.

Impamvu z’inkiko zikaba zaraturutse ku kuntu Mutangana atifuzaga ko hari ukomoza ku mu bano we na Dr Gashumba. Ubundi kandi bikaba byarabaye impamo ko Mutangana na Dr Gashumba ngo bombi bacaga inyuma yabo bashakanye, nubwo bwose bakomeje kubana rwihishwa ntibyababujije gufatwa mpiri. Nyuma byaje kumenyekana ko Dr Gashumba na Mutangana ko ikirego cyabo ntashingiro cyari gifite.

Akaba ari umwe mu bagore leta ya Kagame ishyize imbere mu kwihesha agaciro.