Buri butegetsi buza bushyiraho imirongo ntarengwa, hagira utandukira induru zikavuga ngo dore inyenzi , dore interahamwe, dore ikigarasha! Maze si ugutoteza nyirukuvuga ngo aceceke ntawarubara! 

Idamange Yvonne, warokotse jenoside yakorewe abatutsi aba ahinduwe interahamwe atyo !

Ni ryari mu Rwanda umuntu azavuga ukuri kwe ngo ntateze impagarara nk’ izi?  Nimba avugira “abacikacumu” batamutumye, bamwamaganye kumugaragaro tukabimenya !

Usibye kugaragaza ukuntu urugendo rw’ isakaza bitekerezo mu Rwanda rukiri rurerure, ibi bigaragaza ko kugeza ubu U Rwanda rudafite ubutabera n’ amategeko byizewe n’ abaturage barwo, yaba abashyigikiye ubutegetsi buriho yaba n’ababurwanya. Isakaza bitekerezo riracyari murubuga rw’ intambara itagira umusifuzi. N’ ikimenyimenyi, ubwo butabera  batubeshya bwirinda kugira uruhande bufata muntonganya zihoraho hagati y’ abo bombi kuko atari bo bukorera .

Ngiyi ingaruka yo gufata umuntu tukamugira urwego ruruta izindi mugihugu. Imanza nk’ izi nazo zitegereza amabwiriza aturuka ibukuru?

Iyo tuba dufite ubutabera burengera inyungu z’ abanyarwanda, ukoze amakosa yajya abihanirwa ubuzima bugakomeza, urenze kumategeko akajyanwa imbere y’ ubutabera kumugaragaro, uwatuye n’ujya impaka bakabikorana ikinyabupfura, hakabaho gushima,kwunganira, gucyebura no kunenga, abanyarwanda bakaganira bitandukanye n’ ibi by’ imanza zo kumbuga nkoranyambaga z’ umuhisi n’ ubugenzi wese wigize ishyano ryose ngo arariye inkera ubutegetsi buganje, dore ko imbyino igezweho itajya ibura inkomamashyi! 

Mbega ubudasa Rwanda we!

U Rwanda rwabuze ubuyobozi. Rwabuze icyarukiza ubutegetsi bukomeje kunanirwa gushyira abanyarwanda hamwe ngo bumvikane kumateka yabo, kandi igihe cyose ibyo bitaragerwaho, ntaho tujya.

Ubutegetsi bwacu buhora buririmba ubumwe, bwagera mubikorwa bukimika amoko maze bukayakoresha mugusesereza utahiwe kumwanya wo kugenda yubitse umutwe mugihugu cye! Ibyari “ …ese ubwo urajya he nuwo muzuru wawe?”  kubw’ akazu katsinzwe ubu byabaye “ …ntitwigeze tugira iyi sura ntitwitirirwe! ”

Twabuze ubuyobozi bwimika ubumwe bw’ abanyarwanda ngo buduhe uburenganzira bungana imbere y’ amategeko.

Umunyarwanda wo muri 2021 nawe yananiwe gushyira igihugu cye n’inyungu rusange z’abanyagihugu bagenzi be imbere kuko yabuze uwamuyobora muri urwo rugendo: yabaye ingwate y’ abategetsi bahora bamuteranya na mugenzi we kuva cyera.

Ni uwo gutoresha icyatsi kibisi 100/100 no gukoreza ibiseke agahora apfunyikirwa amazi yizezwa ibitangaza by’ uruhendabana!

Ako gasuzuguro tuzakemera kugeza ryari? Tuzaba ba rukurikira izindi mubintu nk’ ibi kugeza ryari ko n’ “impanga ya yezu” ari nta mwanya wo kudutaho ikibona, ngo wenda igire na rutangira ya nyirarureshywa idushyiriraho ?

Inyenyeri News Group