Cyuma Hassan Dieudonne ntiyorohewe nyuma yo gukora inkuru y’ uwishwe n’ inzego z’ umutekano !
Inkuru y’ umuturage ( nyakwigendera Twiringiyimana ) wafashwe n’ inzego z’ umutekano zikamujyana kumwicira mugashyamba maze zikimana umurambo we ishobora gusubiza umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonne muri gereza!
Uyu muturage ngo inzego z’ umutekano zaramufashe, zibanza kumunyuza munzira zitamenyerewe mbere yo kumunjyana aho yahotorewe Cyuma Hassan Dieudonne yageze akahakorera inkuru ahagararanye n’ abaturage avuga ati : …” ni ahantu tubona huzuze amaraso menshi…”
Kurikira inkuru yose hano:
Nyuma yo gutambutsa iyi nkuru, umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonne ntiyorohewe. Kumbuga nkoranyambaga arashumurizwa inzego z’ umutekano anasabirwa gusubizwa muri gereza ngo arahimba inkuru avugira ibisambo.
Nimba koko uwishwe yari igisambo , kuki inzego z’ umutekano zabanje kumuzengurukana zishakisha aho kumwicira hiherereye? Kuki atagejejwe imbere y’ amategeko ngo aryozwe ibyo yakoze abifungirwe ko u Rwanda rwakuyeho igihano cy’ urupfu!? Utunzwe urutoki wese ngo ni igisambo nukuzajya ahururizwa igisirikari na polisi bakamurangiza gutya atanaburanye ngo icyaha kimuhame??!
Leta y’ u Rwanda yaba ifite gahunda yo gukemura ikibazo cy’ ubukene cyugarije igihugu n’ amasasu ?
Samuel Kamanzi