Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko umusirikare wacyo yarasiwe mu Rwanda, umurambo we ukaba warajugunywe ku butaka bwa Congo.

Radio Okapi yanditse iyi nkuru, yavuze ko uwo musirikare ari uwo muri Batayo ya 313 mu ngabo zirwanira ku butaka ziba mu gace ka Nyiragongo, muri Kivu y’amajyaruguru.

Congo ikomeza itangaza ko uwo musirikare wayo yambutse umupaka akisanga ku butaka bw’u Rwanda hanyuma akaza kuraswa akanacibwa umutwe.

JPEG - 21.1 kb
Umusirikare wa Congo

Amakuru aturuka mu gisirikare cya Congo yageze kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru, avuga ko ingabo z’u Rwanda zarashe uyu musirikare wa Congo ngo mbere yo kumuca umutwe. Nyuma ngo ingabo z’u Rwanda zikaba zarawujugunye ku ruhande rwa Congo.

Amakuru yakomeje gutangazwa na Radio Okapi yanditse iyi nkuru aravuga ko ngo hari intumwa za Leta ya Congo zaje mu Rwanda kuganira kubijyanye n’icyo kibazo ku wa kane, ariko igisikare cy’u Rwanda ntacyo cyari cyatangaza kuri iyi nkuru.

Hashize igihe kinini ku butaka bw’u Rwanda hafatirwa abasirikare b’ingabo za Congo Igisirikare cy’u Rwanda kigatangaza ko cyabashubijeyo.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/soldat-2.jpg?fit=640%2C425&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/soldat-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIgisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko umusirikare wacyo yarasiwe mu Rwanda, umurambo we ukaba warajugunywe ku butaka bwa Congo. Radio Okapi yanditse iyi nkuru, yavuze ko uwo musirikare ari uwo muri Batayo ya 313 mu ngabo zirwanira ku butaka ziba mu gace ka Nyiragongo, muri Kivu y’amajyaruguru. Congo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE