Dr. Richard Sezibera washinzwe imirimo itandukanye muri leta yaba mu gisirikari , mubuzima no muri diplomasi ahawe inshingano nshya mu umuryango wa Commonweath zizibanda ku ireme ry’ uburezi n’ iry’ ubuzima. Dr. Sezibera wabaye minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga yari amaze igihe atagaragara mu itangazamakuru bitewe n’ uburwayi.

Kugaruka murubuga rwa politike kwa Dr. Sezibera , ahawe inshingano n’ umuryango nka Commonwealth byaba bigaragaza aho uwo muryango uhagaze ku byaha by’ intambara bikomeje gushinjwa FPR byari bimaze igihe bigarukwaho na Dr. Denis Mukwege ? Amakuru y’ ibyo byaha Dr. Sezibera ashinjwa kuba ashobora kuba yaragizemo uruhare byaba ari ntacyo bibwiye uwo muryango kuburyo wabonye atari ngombwa kubitindaho ngo urebe undi waha inshingano zo kuwuhagararira ? Abifuza kubona FPR ibazwa ibyaha by’ intambara ishinjwa bazashyigikirwa n’ uwuhe mu miryango yose yagiye ibatera umugongo imyaka ikaba ikabakaba 30?

Samuel Kamanzi