Col Jill Rutaremara Yabaye Yuda Tadewo wo muri Bibiliya Yera
Umugabo Yuda Tadewo yabwiye yezu kirisito ati aho uzagwa nzagwaho, nuko yesu aramureba amubwira ko ahubwo azamuhemukira.
Yuda yakira ifaranga ngo ahemukire yesu
Inkuru dukesha Bwiza igaragaza ko Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2016 ubushinjacyaha mu rubanza rwa Brig. Gen. Frank Rusagara n’abo areganwa nabo, bwaje buzanye Col Jill Rutaremara nk’umutangabuhamya wabwo wo gushinja Rusagara.
Col Rutaremara waje mu rukiko mu myambaro ye ya gisirikare, yavuze ibyo ashinja Rusagara atuje avuga ko abishingira kubyo yagiye amwibwirira mu bihe bitandukanye.
Yabanje gusomerwa umwirondoro hagaragazwa ko nta bucuti bwihariye buri hagati ye n’uwo ashinja, ari we Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara, maze atangira avuga ibyo yabwiwe n’ushinjwa birimo amagambo agaragaza nabi isura ya leta y’u Rwanda ndetse no kuba ngo atarayiyumvagamo.
Bimwe mu byo yashinjije Rusagara harimo kuba ngo yarasanze ari gusoma igitabo cya Gerard Gahima kivuga ku Nkiko Gacaca, aho ngo yamubwiye ko ari cyiza undi akamusubiza ko nubwo atakizi yumva nta kintu cyiza Gahima yakwandika ku Rwanda.
Ibi yabitangaje nyuma yo kuvuga ko ubwo bari barimo baraganira kuri Rwanda Day Rusagara akamubaza aho baba bajya muri aya magambo : “Ubundi muba mujya he?”.
Tubibutse ko Brig Gen Frank Rusagara ashinjwa gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’icyaha cyo gusebya Leta.
Col Rutaremara yakomeje abwira urukiko ko Rusagara yamubwiye ko yumva u Rwanda rutabasha kubaka inzu ya Kigali Convention Center, ndetse ko ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda budafatika. Ngo yanavuze ko abantu badakwiye gutinya kuvugana n’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Ubwo yahabwaga ijambo ngo yiregure, Brig Gen Rusagara yabanje kuvuga ko we na Col Rutaremara bafitanye isano ndetse n’ubucuti bwihariye kuko umugore wa Col Jill Rutaremara avukana n’umugore wa mukuru we.
Col Jill yavuze ko nta bucuti bwihariye afitanye na Rusagara nubwo ngo atahakana ko bigeze kuba inshuti, naho ngo kuba abagore bari bafitanye isano bidasobanuye ubucuti budasanzwe.
Me Buhuru wunganira Frank Rusagara, yavuze ko kuba musanzire w’umuntu ari isano rikomeye, naho guhakana ko nta bucuti bwihariye bafitanye ngo Col Jill abeshya urukiko.