Col Byabagamba na Rusagara basabye kurekurwa kuko baregwa ibyoroheje
Nyamirambo – Kuri uyu wa 26 Nzeri 2014 iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abasirikare barimo Col Tom Byabagamba wahoze akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu na Frank Rusagara wahoze mu basirikare bakuru rwasubukuwe. Baburanaga ku ifungwa n’ifungrwa ry’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwatangiye busubiramo ibyo abasirikare baregwa kandi bareganwa na Francois Kabayiza wahoze ku ipeti rya Sergent mu ngabo.
Ubushinjacyaha bwabibukije ibyaha bashinjwa aho (Retired) Brig General Frank Rusagara ashinjwa gutunga imbunda binyuranye n’amategeko no n’ibihuha bishobora guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.
Me Ntambara umwe muri babiri bunganira Rusagara avuga ko ku cyo guteza imidugararo nta giterane, inama cyangwa amashusho ubushinjacyaha bugaragaza uwo yunganira yakoresheje. Ikindi ibyo yaba yaravuze ataba yarabibwiye rubanda rwose kuko ngo ashinjwa n’abasirikari bakomeye.
Rusagara yarezwe gutunga imbuda mu buryo butemewe n’amategeko, abamwunganira bo bavuga ko gutunga imbunda ku musirikare wageze ku ipeti rya General bitari igitangaza kuko nubwo yavuye mu ngabo atavanyweho amapeti ye kandi n’umutekano we ukenewe.
Aba bunganizi bavuga ko nubwo umukiliya wabo bamushinja imbunda yari atunze bitari ngombwa ariko ngo ubushinjacyaha ntacyo buvuga izo imbunda zari gukora kandi ko umutekano w’u Rwanda utawahungabanywa n’imbunda ebyiri.
Abamwunganira bavuga ko ibyaha ashinjwa bidakanganye bityo yarekurwa akaburana ari hanze, ndetse ko yafunzwe binyuranyije n’amategeko kuko yafunzwe tariki 17/08/2014 akagezwa imbere y’urukiko tariki 23/08/2014.
Col Byabagamba we ashinjwa guhisha nkana ibimenyetso byari kugaragaza uwakoze icyaha (kwakira imbunda ebyiri zivuye kwa Rusagara zizanywe na (Rtd) Sgt Francois Kabayiza), gukwirakwiza ibihuha ndetse no gukora igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi.
Abunganira Col Byabagamba bavuga ko yagombaga kwakira ziriya mbunda kuko nta tegeko ribimubuza kandi nk’umusirikare wari mu kazi yari afite kuzibika mu rwego rwo kurinda inyungu z’abaturage kandi nta byaha bigaragazwa byakozwe. Ndetse avuga ko ntacyamubuzaga kuzakira nk’umusirikari wari mu kazi.
Ubushinjacyaha buvuga ko iwe hatari ububiko bw’imbunda naho abamwunganira bakavuga ko imbunda zose zitaba mu bubiko bwazo.
Mu byo gukwirakwiza ibihuha nabyo ashinjwa ngo Col Byabagamba ashinjwa ibyo yavuze ko ‘FDLR atari Major Threat ku Rwanda”
We n’abamwunganira bavuga ko ibyo yavuze atariho ashima FDLR ahubwo yagaragazaga ko idakomeye ugereranyije n’ingabo z’u Rwanda.
Avuga kandi ko ibikorwa bya David Himbara (urwanya Leta y’u Rwanda uba mu mahanga) ntaho bahuriye ahubwo ubushinjacyaha bwabikoze ngo bwumvikanishe ko ibyaha bye bifitanye isano na RNC na FDLR.
Abamwunganira bavuga ko nta nakimwe ubushinjacyaha buvuga cyakwiye guhabwa agaciro n’urukiko kuko ngo imbunda yazakiriye afite umugambi wo kurengera abaturage.
Abamwunganira bamusabira ko afungurwa kuko ngo n’ubundi ntaho yajya nk’umusirikare ukora ikintu cyose ahawe uruhushya.
(Rtd) Sgt Francois Kabayiza we bamushinja ko yajyanye imbunda (2) ku musirikare (Col Byabagamba) kandi yaragombaga kuziha military Police. Izi yazikuye kwa Rusagara n’ibindi bikoresho bisanzwe.
Nkuko umwunganira Me Mucyo Paul Emile yavuze ko niba hari umuntu ukenewe n’igihugu ni uwo yunganira, kuko ngo “ibya Kayizali yabihaye Kayizali”. Yashimaga ko Kabayiza imbunda yazihaye Col Byabangamba w’umusirikari ibindi bikoresho (bitavuzwe mu rukiko) akabiha abasivili.
Abamwunganira bavuga ko iyo izo mbunda ziza kubura cyangwa ntazishyire umusirikare ukomeye aribwo byari kuba ikibazo.
Ndetse ngo ntabwo yagombaga gushyira izo mbunda Military Police kuko nawe atakiri umusirikare bityo Military Police itamureba.
(Retired) Sgt Kabayiza avuga ko ngo yumva arwaye kuko yakorewe iyica rubozo (ngo yakubiswe imbunda) kandi ngo nta buryo bwo kwivuza afite bityo yarekurwa akaburana ari hanze. Gen Rusagara nawe yavuze ko arwaye umugongo bikaba mu mpamvu zatuma ngo arekurwa akaburana ari hanze.
Abaregwa bose bavuga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha butanga bigendanye n’amategeko bibahamya ibyaha.
Ubushinjacyaha bukavuga ko hari ibimenyetso bifatika bishinja ibyaha bikomeye aba basirikare kandi bifite aho bihurira.
Icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungura kizasomwa tariki 30 Nzeri 2014.
Photos/Eric Birori/UMUSEKE
Eric BIRORI
UMUSEKE.RW