*Col Byabagamba ahakana ibyo aregwa byose, akavuga ko abatangabuhamya ari ababeshyi.

*Yashinje ubushinjacyaha kurema ibimenyetso bishya uko bukeye n’uko bwije, no kudaha amagambo agaciro.

*Byabagamba yiyemeje kuzabwira urukiko ukuri kw’ibyo yavugiye mu nama y’Abasirikare bakuru ku kibazo cya Lt Joel Mutabazi, ariko akazabivuga nta munyamakuru uhari.

Kanombe – Kuva mu gitondo kuri uyu wa gatatu mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare, Col Tom Byabagamba yireguye ku cyaha cya kabiri aricyo ‘Gukora igikorwa kigamije gusebya Leta uri umuyobozi’, ahakana cyane iki cyaha ndetse avuga ko ibishingiye ku buhamya bw’abasirikare bakuru bandi bamushinja ari ibinyoma.

Kuri uyu wa kabiri ubwo Col Tom Byabagamba yari amaze kumva ko urubanza rwe rushyizwe mu mwaka utaha wa 2016

Umushinjacyaha yatangiye yibutsa ibigize iki cyaha cya kabiri kiregwa Col Tom Byabagamba wahoze ari umukuru mu ngabo zishinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’igihugu.

Umushinjacyaha avuga ko iki ari icyaha yakoze ahagarariye u Rwanda muri Sudani y’Epfo mu butumwa bwo kugarurayo amahoro bwa UN (UNMISS) i Juba aho yari Umuyobozi wungirije ushinzwe ‘Operations’.

Ubuhamya bumushinja bwakoreshejwe ku cyaha cya mbere, cyo gukwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, nibwo bwakoreshejwe no kuri iki cyaha cya kabiri.

Ibyo byateje impaka ndende mu kwisobanura kwa Byabagamba, zamaze iminota igera kuri 45.

 

Ubuhamya bw’aba Officier 4 bushinja Col Tom “gusebya Leta y’u Rwanda”

Umushinjacyaha yasomye ibikubiye mu buhamya bw’abasirikare bakuru barimo Col Karakire, Col Alex Ibambasi, Col David Bukenya na Col Chance Ndagano bose bashinja Col Tom Byabagamba kuvuga amagambo asebya Leta y’u Rwanda nk’igizwe n’abicanyi ndetse ko yasebeje Umukuru w’igihugu.

Umushinjacyaha yavuze ko mu nyandikomvugo yakozwe na Col Karasire, yagize ati “Turi muri messe, Col Tom Byabagamba yavuze ku rupfu rwa Retired Maj John Sengati, avuga ko yishwe na Leta y’u Rwanda.” Akomeza ati “Yarabajije ati ‘Muzunamura icumu ryari?

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko uretse ayo magambo, Col Byabagamba yavuze ko “Perezida Kagame w’u Rwanda afata ibyemezo bimwe ahubutse” ibyo ngo bishimangirwa na Col Alex Ibambasi wabibwiwe na Col Tom Byabagamba. Yungamo ko ngo Col Tom Byabagamba yavuze ko Leta y’u Rwanda ariyo yishe umuhungu wa Retired Lt Rutagarama.

Icyo gihe ngo Tom Byabagamba yavuze ko “Leta y’u Rwanda ibyayo ari ukwica gusa.” Ahandi ngo yavuze ko u Rwanda arirwo rwishe Col Patrick Karegeya, ndetse ngo anenga ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuzamura imosoro, ibyo ngo yabiganiriye na Col Chance Ndagano.

 

Col Byabagamba yabihakanye, anenga ubushinjacyaha kubura ibimenyetso

Col Tom Byabagamba yahise avuga ko atumva icyo abashinjacyaha bashaka kuvuga, kuko ibyo bimenyetso batanga yabyisobanuyeho mu cyaha cya mbere, ko kandi ngo yavuze ko atari byo.

Impaka zamaze umwanya munini, Me Albert na Me Gakunzi Valery bunganira Col Tom Byabagamba, banenze Ubushinjacyaha bavuga ko budafite ibimenyetso kandi budasobanura neza icyo bushaka kurega ndetse ko butinya gusobanura neza ibintu kubera ko ibyo buvuga bubeshya.

Me Albert yahise agira ati “Ibikorwa ku cyaha kimwe ariko bikaba n’ikimenyetso ku byaha bibiri, biteye urujijo.”

Umushinjacyaha Capt. Nzakamwita Faustin yavuze ko ibintu byasobanuwe neza, ko ibikorwa bimwe bishobora kubyara inyito z’ibyaha bitandukanye.

Ibyo byateje impaka, aho Me Gakunzi Valery yasabaga ubushinjacyaha gusobanura niba ibyo buvuga ari ibyitwa mu mategeko “Concours ideal cyangwa concours materiel”, (hamwe ibimenyetso bimwe bishobora gukoresha ku byaha birenze kimwe bitandukanye, ahandi ibimenyetso bya buri cyaha biba byihariye). Ubushinjacyaha buvuga ko igihe cyo gusobanura ibyo bya Concours kizagera.

Me Gakunzi yahise agira ati “Ibyo ubushinjacyaha buvuga sibyo, abatangabuhamya ni ababeshyi twarabisobanuye kandi tuzakomeza kubisobanura. Nibavuga ko ibyaha byari bigamije ikintu kimwe.”

Abunganira Col Byabagamba bahise bavuga ko Umushinjacyaha yashatse guhuza ibyaha kugira ngo yiyorohereze akazi, ndetse bongera gushimangira ko ubuhamya bw’abasirikare bavugwa ari ibinyoma, kandi bikoma ubushinjacyaha ko bwanga gusobanura neza isano y’ibyaha bibiri Col Tom Byabagamba amaze gushinjwa  kugira ngo afungwe gusa aho gushaka kugaragaza ukuri, basaba ko Urukiko rutegeka ubushinjacyaha kujya gushaka ibimenyetso by’icyaha cya kabiri.

Umushinjacyaha Capt. Nzakamwita yahise avuga ko abunganira Col Byabagamba bazi amategeko ndetse ko na bo bari kurenga ku kuri bazi, avuga ko ibyaha bibiri Tom Byabagamba asabwa kwisobanuraho bifitanye isano y’uko byombi bigamije kurengeera umutekano w’igihugu.

Yavuze ko ubushinjacyaha butabura ibimenyetso ku buryo busubiramo ibyatanzwe ku cyaha cya mbere cyo ‘Gukwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi’, ahubwo ngo bwatanze ibyo bimenyetso ngo mu burenganzira busesuye bw’umucamanza azabisuzume.

 

Nyuma Col Byabagamba yemeye kwiregura

Byabagamba yavuze ko atazi inyungu abashinjacyaha bakuru mu kuvuga ko ‘abaregwa’ batiregura. Ahita avuga ku bimenyetso ati “Nta we utira icyo afite…kuko gutira ibimenyetso ku cyaha kimwe ni uko nta bindi bihari.” 

Col Tom yahise akomerezaho avuga ko agiye kwerekana ko atasebeje Leta, ariko avuga ko yimwe uburenganzira bwo gukoresha ijambo ‘kubeshya’.

Avuga ku byatangajwe n’abatangabuhamya Col Ndagano na Col David Bukenya, ko umushinjacyaha ahindagura amagambo, kuko ngo ibyo avuga bidahuza n’ibyanditse.

Col Byabagamba yasabye ubushinjacyaha guha amagambo agaciro, avuga ko kutayagaha byaba bigamije kujijisha no guhunga ibimenyetso, ati “Umuntu bamutumye Tom akajya kwa Tim, bamutuma kuzana Ntaganda akazana Ntaganzwa, ibyo nibyo? N’inyuguti imwe ifite agaciro, ndashaka ko amagambo ahabwa agaciro.”

Tom Byabagamba yasabye Ubushinjacyaha kugaragaza ibyo abatangabuhamya bavuga ko yavuze, ‘igihe yabivugiye, aho yabivugiye n’itariki byavugiweho’, ndetse uyu musirikare yanenze umushinjacyaha kuvuga abasirikare adatandukanya amapeti, ibyo ngo bikaba ari ‘ugupfundikanya ibinyoma’.

Col Tom Byabagamba wanenze uburyo umuntu umwe, Maj Andrew Karangwa afatwa nk’uruhame (abantu barenze umwe), yahise agira ati “Nta nyungu mfite mu gusebya Leta, sinayisebeje, nta n’indi Leta nabayemo uretse Uganda aho navukiye.”

Byabagamba yavuze ko ubushinjacyaha budaha agaciro ibyo yavuganye na BrigGen Rudakubana aho uyu wigaga muri Amerika yabwiye Tom Byabagamba ko Demokarasi ihari itandukanye n’iyo mu Rwanda.

Col Tom Byabagamba yahise ngo amusubiza ati “Kuba hari Inteko nshingamategeko, hari Inzego z’Umutekano zitabogama, hari amatora asesuye kandi anyuze mu mucyo, hari inzego z’Ubutabera, …ibyo birahagije”. Ati “Ubwo umaze kwemeza ko ibyo bihari ikindi wanenga Leta ni ikihe?”

 

Arashinja ubushinjacyaha kongera ibimenyetso ngo ‘ibyaha biboneke’

Col Byabagamba yavuze ko muri dosiye ye afungwa harimo abantu batatu aribo BrigGen Rudakubana, Lt Col Richard Masozera na Maj Gen Muganga Aloys bose ngo bagaragazaga ko nta bintu bisebya Ubutegetsi n’Ububuyobozi Bukuru bw’igihugu baganiriye na we, ariko ngo uko bukeye muri Dosiye hazamo abandi, kugeza ubwo Ubushinjacyaha bwakoresheje abari abayobozi b’ingabo muri Sudan y’Epfo.

Yavuze ko muri dosiye ye ubushinjacyaha buvuga ko akurikiranyweho ibyaha byakorewe muri Sudan y’Epfo, ariko nyuma bakavuga ko ngo ari muri Hotel Arusha yaganiriye na Maj Gen Muganga avuga ko gufunga Lt Joel Mutabazi (yakatiwe burundu anamburwa impeta za gisirikare) bitemewe n’amategeko, ariko we arabihakana akavuga ko ibya Lt Mutabazi yabivugiye mu nama y’aba General n’aba Colonels ko bityo bitaba ikimenyetso kiza mu rukiko.

Yavuze ko undi uzanywa muri icyo kirego ari Col Ndagano ngo bavuganiye mu Rwanda, akanenga ko Internet itazagera mu gihugu hose kubera ko nta mashayanyarazi ahari, ariko Col Tom Byabagamba ahakana ko yabivuze, ndetse akavuga ko Col Ndagano ari we waburanishije urubanza rw’ifunga n’ifungura bityo akaba atari akwiye kuba umutangabuhamya ushinja.

Mu iburanisha ry’uyu munsi harimo imvugo zikomeye, ahanini aho Col Tom Byabagamba yavugaga ko umushinjacyaha afite ikindi agambiriye kandi azi, ndetse yanaciye umugani w’Abatoro bo muri Uganda “Izi nyama ntuzotse, ntuziteke, kandi nsange zahiye.” ashaka kugaragaza ko mu byo aregwa n’ejo cyangwa ajo bundi hazaza ibindi “Ibirego bigenda bikura mu rubanza rwanjye, amagambo barayahindagura, n’ibimenyetso…”

Capt Faustin Nzakamwita na we yagaragaye asa n’uwihaniza Col Tom Byabagamba, amubwira ko imvugo akoresha zitamuhesha icyubahiro, zitanagihesha inteko iburanisha n’ubushinjacyaha, agasaba abamwunganira kumugira inama.

Ahandi ni aho Col Tom Byabagamba yavuze ko Umushinjacyaha atazi ibyo yavugiye mu nama y’aba Officers yari iyobowe na Minisitiri w’Ingabo, aho Byabagamba yavugaga ku kibazo cya Lt Joel Mutabazi ndetse icyo gihe ngo yari atarafungwa (Mutabazi), avuga ko n’Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare atazi ibyo yahavugiye kuko aba batari bahari, gusa ngo Urukiko rukuru rwa Gisirikare nirushaka ko abisubiramo, bazabimwemerere mu muhezo w’abanyamakuru nk’uko n’inama yabereye mu muhezo.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizakomeza ku wa gatanu tariki 15 Mutarama 2016 ku isaha ya saa 8h00 za mu gitondo, Retired BrigGen Frank Rusagara yiregura ku cyaha nk’iki Col Tom Byabagamba yireguyeho uyu munsi.