Abakora imirimo nsimburagifungo ya TIG (Ifoto/ububiko)

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside itewe impungenge n’itoroka ry’abagororwa basaga 2000.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwemeza ko abagororwa 2091 batorotse guhera mu mwaka 2005 kugeza 2014.
Byumwihariko abantu 95 batorotse mu mezi 7 ashize.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside Jean De Dieu Mucyo  yabwiye Izuba Rirashe  ko aba bantu bavuye aho bari batuye murwego rwo kujijisha
Yagize ati “Urumva ko tutabura [kugira]impungenge kuri aba bantu batorotse cyane cyane ku[umutekano] w’abarokotse Jenoside, gusa ikibazo gihari ni uko usanga aba bagororwa  badasubira aho bari batuye, ahubwo bakajya kwihisha ahandi.”
Uyu muyobozi avuga ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, bakwiye gufatanya hagashakishwa aba bantu hatangwa amakuru aho baba bari hose.
Umuyobozi w’amagereza mu Rwanda aravuga ko abagororwa batorotse kuko batari bacungiwe umutekano k’uburyo buhagije.
Jenerali majoro Paul Rwarakabije yagize ati,  “Impamvu aba bantu  batorokaga, byaterwaga n’uko barindwaga na Local defense batarenze babiri,  ibi bigatuma abenshi bacika iyo mirimo kubera ko ababacunganga bari bake cyane.”
Rwarakabije ahamya ko aba bagororwa batasohotse mugihugu; Yagize ati “Ndahamya ko aba bantu bose bari imbere mu gihugu, cyokora twigeze guta muri yombi abagororwa batatu bafatiwe mu karere ka Bugesera, bafatwa nyuma yaho igihugu cy’u Burundi cyirukaniye bamwe mu bantu badafite ibyangombwa, aba nabo babaziramo.”
Uretse Bugesera ivugwa n’umuyobozi w’amagereza mu Rwanda; Akarere ka Nyagatare kari mu ntara y’Iburasirazuba karavugwaho kuba ariko kakira abimukira benshi kuburyo umuyobozi w’ako karere avuga ko biteye impungenge…
Atuhe Sabiti Fred yagize ati;  “Nibyo rwose hano mu karere ka Nyagatare, twakira abantu benshi kandi bamwe tuba tutazi aho baturutse, gusa iyo baje tubaka irangamuntu zabo tukabandika mu bitabo byacu, ariko hari ikibazo ko hari abaza rimwe na rimwe bajijishije aho baturutse.”
Uyu muyobozi aravuga ko usanga hari bamwe muri aba bantu baza muri aka karere kuhatura kandi barakoze ibyaha bikomeye, ubuyobozi bwasaba ibyangombwa by’aho bavuye bakajya kubisaba mubice badakomokamo.
Uko abagororwa  batorotse mu bihe bitandukanye
Mu mwaka wa 2006 hatorotse abagororwa 108,
•2007 hatoroka 281,
•2008 hatoroka 260,
•2009 hatoroka 385,
•2010 hatoroka 392,
•2011 hatoroka 330,
•2012 hatoroka 232,
•2013 hatoroka 8
Mu mezi arindwi ya mbere y’umwaka wa 2014, hamaze gutoroka abantu 95.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbakora imirimo nsimburagifungo ya TIG (Ifoto/ububiko) Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside itewe impungenge n’itoroka ry’abagororwa basaga 2000. Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwemeza ko abagororwa 2091 batorotse guhera mu mwaka 2005 kugeza 2014. Byumwihariko abantu 95 batorotse mu mezi 7 ashize. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside Jean De Dieu Mucyo  yabwiye Izuba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE