Urukiko  rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Kapiteni David Kabuye gufungwa iminsi 30.

Umucamanza yavuze ko Kabuye ataburanishwa ari hanze kubera impungenge z’uko urukiko rutamubona igihe cyose rwamukenera bitewe nuko ari umucuruzi kandi ko akaba  akunze kujya hanze y’igihugu.
Umucamanza yifashishije ingero z’Umwunganizi  wa Capt Kabuye mu by’amategeko Me.Butare  Godfrey  wari majoro mu ngabo z’u Rwanda  nyuma aza gusezerwa  mu gisikare agasubiza imbunda ndetse n’umugore wa Capt Kabuye Rose Kabuye wari Lt Colonel nyuma akaza gusezera mu gisirikare agasubiza imbunda bose ngo bari  abasirikare bakuru kandi basubije imbunda.
Nyuma yo kugezwaho icyemezo cy’urukiko, Capt Kabuye yabaye nk’ugaragaje uburakari ati ” Ntabwo nishimiye iki cyemezo”.
Umucamanza yamubwiye ko iyo umuntu atishimiye imyanzuro y’urukiko ajurira. Capt Kabuye ati ” Ndashaka kujurira”.
Uwunganira Capt. David Kabuye mu mategeko, Me Butare Godfrey, wari hanze y’urukiko, yatangarije abanyamakuru  ko batunguwe cyane n’icyo cyemezo cy’urukiko bakaba bagiye kujurira.
Yavuze ko iyo Kabuye afite gusohoka hanze y’igihugu, asaba uruhushya umuyobozi w’inkeragutabara Liyetona Jenerali , Fred Ibingira. Butare yavuze ko  abona harimo kwivuguruza cyane.
Captain Kabuye yatawe muri yombi mu minsi 13 ishize, akurikarinyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Yagejejwe imbere y’urukiko ubwa mbere ku munsi w’ejo ku wa 1 Nzeri 2014.
Itabwa muri yombi rye ryaje rikurikira irya Brig Gen Frank Rusagara, hanyuma rikurikirwa n’irya Col Tom Byabagamba; aba bombi nabo bakaba baramaze kugezwa imbere y’ubutabera