Byinshi utari uzi ku baturage bavuga ko bogejwe mu ruhame i Gicumbi
Umwe mu bakarabijwe, uvuga ko yakangukiye isuku
Ubuyobozi buvuga ko muri iki gikorwa cyabaye mu kwezi gushize kwa munani, abuhagiranye bari bambaye imyenda ku gice cyo hasi, kandi ko bitari mu ruhame, ariko abuhagiranye bakavuga ko hari babiri bari bambuye imyenda yose.
Bamwe mu bategetswe kozanya bavuga ko koko muri bo harimo Abanyamwanda bakaraba umubiri wose nka rimwe mu kwezi ariko ngo hari n’abari bakarabye, ariko batameshe bitewe n’akazi bakora.
Batoranyijwe gute?
Hari ku wa Gatandatu mu gitondo, isoko ryaremye mu Mujyi wa Gicumbi, abantu ari urujya n’uruza. Abo ni bo bagiye batoranywamo abafite umwanda, bambaye imyambaro itameshe, bigaragarira amaso.
Ni igikorwa cyakozwe na DASSO, nk’uko bamwe mu bafashwe muri icyo gikorwa babyemeza. Umwe muri bo yagize ati “Nafashwe na ba bandi bambaye imyenda y’icyatsi ngo ni DASSO…”
Nyuma yo kubafata ngo babakusanyirije hamwe, kuva nka saa yine, nyuma y’aho batangira kubakangurira kugira isuku, banababwira ko bagiye kubakarabya.
Nyamara ngo abenshi batewe ubwoba n’uburyo babwirwaga ko bagiye gukarabirizwa mu ruhame, kandi ntibigarukire aho kuko ubuyobozi bwananyuzagamo ngo bukababwira ko amafoto yabo agiye kumanikwa ahantu hatandukanye.
Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza(ifoto/interineti)
Ibyo kumanika amafoto yabo byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Therese.
“Muraduha amazina mukurikije imirenge, muhagarare mukurikije imirenge yanyu, amafoto yanyu turayashaka tuyohereze ubuyobozi, bayamanike ahantu, abanyamwanda bo mu Murenge no mu tugari, ku buryo abantu bose bazajya baza, bavuge bati ‘dore naka, ifoto ye n’umwanda we’”.
Mujawamariya yakomeje ati “Hanyuma n’ugaragaza isuku, naho uzaza kugaragaza uti ‘ariko nimunkurireho ifoto yanjye, dore nagize isuku.”
Bivugwa ko abogejwe bari abo mu turere twa Gatsibo, Rulindo na Gicumbi, aho cyabereye kandi ngo bijya binakorwa, kuko ngo atari ubwa mbere.
Abakarabijwe babivugaho iki?
Icya mbere ntibemera ko bose bari bafite umwanda. Abaganiriye n’Izuba Rirashe bahuriza ku kuvuga ko bahohotewe.
Batatu mu bogejwe basabye ko amazina yabo yagirwa ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo. Umwe uvuga ko afite imyaka irenze 50 yagize ati ” Ntabwo nasaga nabi nari nambaye neza, ni ukumpemukira kubera ko ndi umusaza, bareba ntako nimereye.”
Uyu mugabo unyuzamo akanakubwira ko ari umukene ku buryo kubona isabune bimugora, yafatiwe muri gare agiye kureba uwari umuhamagaye ngo amuhe ifunguro ry’umunsi.
Icyo gihe ngo ni bwo yafatwaga, ndetse akemeza ko ngo yakarabanye na mugenzi we bambaye ubusa buri buri.
Yagize ati “Barampemukiye babimvanyemo (imyenda), bayimvanyemo ku ngufu, nsigara nambaye ubusa, n’abana, mbese bari bangize nk’inzererezi gusa.”
Uburyo bakarabyemo, avuga ko bafashe indobo bavoma amazi ahari hagenwe, baruhagirana, boga isabune zari ziri aho, ariko bavuga ko batahawe ibitambaro byo kwihanaguza.
Abakarani bavuze ko bahohotewe kuko ngo bafashwe bari mu kazi, kandi banambaye n’umwambaro w’akazi, bakibaza uburyo umukarani yakwambara neza nk’ugiye mu bukwe bikabayobera.
Umwe muri bo yavuze ko yari avuye kwikorera ifu, bamufata bagahita na we bamushyira ku bavugwagaho umwanda, akajya gukarabywa. Yabajije niba uko umuntu atuye ifu yajya ajyanwa gukaraba.
Undi musore w’imyaka 28 nawe bogeje, yavuze ko ubusanzwe yoga nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezi. Iyo abwirwa gukaraba ngo yari kwiherera akabikora, ariko ngo ahateraniye abantu ntibyari byiza, dore ko ngo basakuje bakanatakamba ngo babarekure, ariko ntibumvwa.
Bambaye imyenda itose
Gukaraba, bajyanwaga mu kirongozi bakarabiragamo, ari nk’icyiciro cy’abantu nka 15, babiri buhagirana, nk’uko babivuga.
Ubwo bakarabaga ngo imyenda yabo yo mu gice cyo hejuru (imipira, amashati…) ngo byatawe mu mazi, maze biba ngombwa ko babimesa.
Umusore umwe yagaye ubu buryo bwakoreshejwe, kuko ngo hari abatarameshe iyo myambaro, ahubwo ngo bakayikamura bakongera kuyambara.
Yagize ati “Ko mwagiye kudukarabya muvuga ko muduha imyenda mishyashya, iri hehe? None se gufatwa umwenda w’umuntu bakawujandika mu mazi, akawambara utose ni ibintu? Uranyuhagiye, ntumpinduriye n’umwenda ngo njye mu bandi ndi umusirimu”
Muri rusange banenze uburyo bajyanywe gushaka isuku barangiza bakambara ya myenda yavuzweho imyanda, nyamara ngo bari babwiwe ko bahabwa imyenda ifite isuku.
Bamwe mu babonye iki gikorwa n’abacyumvise barakigaye kuko ngo bari gukangurirwa kugira isuku ariko ngo bidakorewe mu ruhame nk’uko byakozwe; mu gihe abandi bagishima, bakavuga ko umuntu utsimbaraye ku mwanda agomba kozwa kabone n’iyo haba mu ruhame kugira ngo akuremo isomo binabere isomo abandi banyamwanda.
Iki gikorwa ngo si ubwa mbere kibaye muri aka gace kuko ngo umunsi umwe mbere yaho, hari abandi bantu basaga nka 20 biyuhagiriye ku itegeko ku biro bya kamwe mu kagari ko muri aka karere.
Akarere karakajwe n’inyito yahawe iki gikorwa
Umuyobozi w’Akarere Gicumbi ahakana ko ubuyobozi bw’aka karere yewe n’ubwo gakuriye, bushobora gukorera mu ruhame iki gikorwa yita ko ari icy’iterasoni.
Mvuyekure Alexandre, imbere y’abanyamakuru batandukanye, yahakanye ko ubuyobozi bwaba ubuyobozi bw’aka karere yewe n’ubwo gakuriye, bushobora gutegeka abantu kozanya mu ruhame.
Yagize ati “Nagira ngo mbanze mbeshyuze icyo kintu, munamfashe kukibeshyuza. Ntabwo ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, cyangwa se mu Mirenge, mu Tugari, mu Midugudu bashobora kogereza umuntu mu ruhame, kiriya ni igikorwa cy’iterasoni…”
Uyu muyobozi yavuze ko ahubwo ngo hari abashatse kuririra kuri icyo gikorwa ngo basebye akarere ka Gicumbi, barimo n’abanyamakuru ngo bashobora gushyikirizwa ubutabera.
Yasoje avuga ko Gicumbi izi uburenganzira bwa muntu, idashobora gufata umuntu ngo imukuremo imyenda, hanyuma ngo imukarabirize mu ruhame, ahubwo ngo icyabaye ni ugutoza abantu isuku.
Gutoza abatuye Gicumbi kugira isuku, biri muri bimwe umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Kagenzi Stanislas yemereye Abadepite, ubwo bagasuraga mu gikorwa cyo kugenzura isuku, bakanenga umwanda waharangwaga n’uburyo abayobozi ntacyo bakora ngo iki kibazo gikemuke.
MINALOC ibivugaho iki?
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) isanga iki gikorwa ari ingirakamaro kuko kigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ngendahimana Ladislas uvugira MINALOC avuga ko bashimira aka karere kuri iki gikorwa cyiza kakoze.
Yagize ati “Icya mbere Minaloc ishyize imbere ni imibereho myiza y’abaturage. No kurwanya umwanda n’abyo bigendanye na byo.”
Yakomeje avuga ko iyo mibereho ishingiye mbere na mbere ku kugira isuku, yaba iyo ku mubiri.
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface, we avuga ko kwambika umuntu ubusa ari agahomamunwa, ariko ko niba barogejwe hejuru badakuwemo imyenda yo hasi nta kibazo kirimo.