Mu ntangiriro z’iki cyumweru hagaragaye ifoto ya Ange Kagame ari mu nzu bakoreramo sport yo guterura ibyama n’iteramakofe hamwe n’icyamamare Angela Simons gikora ibijyanye n’imyambaro (fashion designer) n’ibiganiro bya Televiziyo muri Amerika.

Ange Kagame na Angela Simmons mu nzu ikorerwamo siporo irimo n'ibikoresho byitorezwaho n'abakina Boxing

Ku ifoto uyu mukobwa Angela Simons yatangaje yanditseho ati ““Only the strong survive !!! Haha Saturday workouts with @akagame

Amafoto ya Ange Kagame yaherekeje umubyeyi we muri White House mu kwezi kwa munani uyu mwaka yarebwe anavugwaho n’abantu benshi cyane batangariye cyane ubwiza bwe n’indeshyo ye.

Aya mafoto yatumye Ange Kagame mu gihe gito abantu bamukurikiraga kuri Twitter bava ku bageraga ku 2000 ubu bageze ku bihumbi 16 birenga.

Angela Simmons yigeze kuba ari umukunzi w’umuraperi Bow Wow mu gihe cyashize ubwo nawe yari afite akazina yiyise ka Shad Moss ari ubu yaretse.

Ange w’imyaka 21 uri mu mwaka wa nyuma w’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, inshuti ze zatangaje mu gihe gishize ko Ange  akunda cyane gukora siporo kandi ari umuhanga mu ishuri.

10357584_10203710490935097_5498459142026457871_n1

Perezida-Obama-Perezida-Paul-Kagame-Ange-Kagame-na-Michelle-Obama2

10735356_1573081452922991_1606988328_n

Photos/PPU & @AngelaSimmons