cikuru

Uwiyita « AVOCAT » CIKURU MWANAMAYI Joseph akomeje  kuvugwako akomeje kumena amabanga ya kazi.

Nk’uko mu minsi ishije twabagaragarije neza n’ibimenyetso bihagije ko uwo mugabo CIKURU

MWANAMAYI Joseph wo mu Bubiligi yirirwa abeshya ngo ni avocat (lawyer) kandi inkiko

zaramuhamije ko atabyemerewe, noneho uwo mugabo yakoze agashya.

Kuli uli uyu wa kabili taliki 13/06/2016,umwe mu bakozi ba institution y’u Bubiligi ishinzwe

ibibazo by’impunzi yitwa Commissariat Général aux Réfugiés et apatrides (CGRA) yibeshye

mu kwoheraza urwandiko ruhamagara impunzi kuza kubazwa mu rwego rwa asylum

procedure (convoca*on à l’interview). Muli uko kwibeshya uwo mukozi wa CGRA yohereje

urwandiko kwa Cikuru kubera ko iyo asylum procédure imaze imyaka myinshi akaba

yaratangiye mu myaka ya kera igihe CIKURU yali yemerewe gukora ako kazi by’agateganyo mu

Bubiligi (mu byo bitaga « liste B » mu rwego rw’amasezerano yali hagati y’u Bubiligi n’u

Rwanda icyo gihe ubu atakibaho kuko yasheshwe hashize imyaka irenga itanu).

Uko kwibeshya rero kw’uwo mukozi wa CGRA kwatumye CIKURU MWANAMAYI Joseph amera amababa, ni uko muli ya manyange ye amaze kuba

akarande aba afotoye iyo convocation y’abandi yamugiyeho mu kwibeshya ubundi atangira

kuyoherereza abantu benshi cyane kuli Watsap n’utugambo tw’ubwishongozi.

Ubwo abo yayoherereje bose yabahaga ubutumwa bwanditse ngo : « mwereke babandi

bavuze ngo CIKURU ntabwo ali lawyer berebe ko ibyo bavuze ali amafuti… »

Igitangaje ni uko bwana CIKURU atashoboye kumenya no

kwumva uburemere bw’amakosa alimo gukora :

– Mwibaze namwe umuntu wiyita ngo ni avocat (lawyer) uterura dossier y’uwo ngo

yitwa ko aburanira kandi urubanza rutaranarangira rugikomeza,

agafata dossier agakubita kuli Watsap  igakwirakwiza isi yose. Kuli iyo dossier CIKURU

yakwirakwije kuli Watsap, haliho imwirondoro wose wa nyirayo ndetse na adresse

privée ye. Haliho za référence zose leta yahaye iyo dossier kandi zili mu byo bita

« données confidencelles » Mwumve namwe  ako gahomamunwa.

– Mwibaze namwe ko muli ayo mafuti CIKURU yanditse aherekeje izo Watsap ze

yashyanukaga akomeza kwigira umuntu utanga amasomo ngo yo kwubahiliza «private

life !!! ». Ubwo se CIKURU yaba afite ibibazo bikomeye kugera aho atabona ko muli

ayo mahano ye yakoze amakosa menshi alimo violation de la vie privée, violation

y’amabanga y’akazi (secret professionnel) ?!! Cyokora wenda ilyo kosa lya kabili lyaba

lisa nk’aho litamureba kuko ako kazi atali ake mu by’ukuli ndetse akaba nta n’akazi

agira ubu kazwi mu Bubiligi.

Amahano nk’ayo kandi yo kumena amabanga y’ama dossiers y’abantu muli iyi minsi asa

nk’aho yabaye akarande kwa CIKURU.

 

Bazumvaryari Katabirora

 

Brussels