Umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Gen Adolphe Nshimirimana, caporal-chef Iyamuremye Clovis, ufite matricule 59649 yaterewe muri yombi mu Gatumba mu ijoro ryo kuwa gatandatu ushize kuwa 12 Nzeri 2015 bigizwemo uruhare n’abaturage. Uyu ngo akaba yarafashwe agerageza kwambuka umupaka ngo ahungire muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka mu nzego z’iperereza z’u Burundi agera kuri Revelation news avuga ko ifatwa ry’uyu musirikare ritoroshye, kubera abasirikare bahise bagera aho yafatiwe bagasaba ko bahita bamushyikiriza igisirikare.

Nk’uko ibyavuye mu ibazwa n’iperereza byakozwe n’inzego z’ubutasi z’u Burundi bivuga, ngo byagaragaye neza ko Caporal Iyamuremye Clovis ari we wari uyoboye abakomando bahitanye Gen Adolphe Nshimirimana. Haranakekwa kandi ko ngo yaba ari nawe wateguye umugambi wo gushaka kwivugana umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo kuwa 11 Nzeri.

Amakuru aturuka muri polisi y’u Burundi agera kuri iki kinyamakuru kandi nk’uko Burundi24.com dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ni uko ngo bataramenya neza utanga amabwiriza yo gukora ubu bwicanyi, ariko bakaba bakeka u Rwanda, aho banavuga ko Caporal Iyamuremye Clovis ubwe yaba ari Umunyarwanda winjijwe akanahabwa numero y’igisirikare cy’u Burundi ategurirwa ibikorwa byiswe iby’iterabwoba bikomeje kugaragara mu Burundi.

Inzego z’ubutasi z’u Burundi zifite icyizere

Nyuma yo guta muri yombi Iyamuremye, ngo inzego z’ubutasi z’u Burundi zizeye ko agatsiko kari gukora iterabwoba mu Burundi gashobora gusenyuka byihuse kurusha uko byateganywaga.

“Turi mu nzira nziza izatugeza ku bategeka ibi bikorwa by’iterabwoba byateje ibyaha biteye isoni byakozwe kuva hatangizwa igikorwa cy’amatora ya 2015”, uwo ni umwe mu bagize inzego z’ubutasi z’u Burundi utifuje kugira byinshi asobanura.

Uyu yakomeje avuga ko abakoresha aka gatsiko k’iterabwoba bagenda bamenyekana, akaba yatunze urutoki igihugu kimwe cyo mu karere ngo nacyo gifite ibibazo, ndetse n’ikindi gihugu cyo mu Burayi yavuze ko bifite aho bihuriye no guhungabanya umutekano mu Burundi.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com