Igisirikare cya Burkina Faso cyasohoye itangazo rivuga ko Lt. Col. Issaac Zida ari we urayobora inzibacyuho.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Gen. Honore Traore bari bahanganye rivuga ko abayobozi bakuru b’igisirikare bose bemeranyije gushyiraho Yacouba Isaac Zida rikurahoingingimira zari zimaze kuvuka nyuma y’iyegura nyuma y’iyegura erya Blaise Compaore.

Mu ijoro ryo ku wa 31 Ukwakira igihugu cyari kiyobowe n’abaperezida babiri

Ku wa Gatanu ku ya 31 Ukwakira 2014 nyuma ya saa sita nibwo Gen. Traoré yagejeje ijambo ku baturage ba Burkina Faso ababwira ko adashobora kureka ngo igihugu cye kigume mu icuraburindi bityo ko ari we ugiye kuyobora inzibacyuho kandi ko ari igisirikare cyabyemeje gutyo.

Lt. Col. Zida , na we nyuma yaho ari imbere y’imbaga yavuze ko ibyavuzwe na Traore nta gaciro bifite kuko nyuma y’ukwegura kwa Perezida itegeko nshinga ryasheshwe ahubwo ko hagiye kujyaho urwego rw’inzibacyuho rwemeranyijweho n’impande zitandukanye ruzanatangaza igihe inzibacyuho izamara.

Ibi byatumye Burkina Faso irara mu rungabangabo hatazwi uyiyoboye kuko aba basirikare bombi bafataga imyanzuro y’umukuru w’igihugu.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIgisirikare cya Burkina Faso cyasohoye itangazo rivuga ko Lt. Col. Issaac Zida ari we urayobora inzibacyuho. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Gen. Honore Traore bari bahanganye rivuga ko abayobozi bakuru b’igisirikare bose bemeranyije gushyiraho Yacouba Isaac Zida rikurahoingingimira zari zimaze kuvuka nyuma y’iyegura nyuma y’iyegura erya Blaise Compaore. Mu ijoro ryo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE