BURERA: Abahitanwe n’urusengero rwabagwiriye bashyinguwe
Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera (Ifoto/Umurengezi R.)
Abaturage bane bo mu Karere ka Burera bapfuye bagwiriwe n’urusengero ku bunani, kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Mutarama 2015 bashyinguwe n’imiryango yabo ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Abo baturage basengeraga mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu rusengero bigaragara ko rucyubakwa (ntirusakaye, nta madirishya n’inzugi biriho) ruri mu Kagari ka Nyangwe, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.
Igice cyo hejuru cy’urwo rusengero kikimara kugwa, ku ikubitiro abantu bane bahise bitaba Imana naho abandi 30 barakomereka, harimo 7 bakomeretse ku buryo bukomeye, bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bikuru bya Ruhengeri no mu kigo nderabuzima cya Gahunga.
Abitabye Imana ni Ngarambe Naphtal wari ufite imyaka 64, Uwimana Pelagie wari ufite imyaka 24, Tumukunde Zawadi wari ufite imyaka 9 na Umubyeyi Dorcas wari ufite imyaka 5.
“Umuyaga”, kimwe mu bishyirwa mu majwi
Mu buhamya butangwa na bamwe mu bakirisito bari muri urwo rusengero ariko bakagira amahirwe ntibapfe ubwo rwabagwiraga, bagaragaza ko mbere y’uko igikuta cy’uru rusengero kigwa habanje kuza umuyaga mwinshi, bakaba bakeka ko uwo muyaga ari wo watumye urukuta rubagwira.
Niyonsenga Javan, umwe mu barokotse, agira ati “Mbere y’uko byose biba habanje kuza umuyaga ukaze ku buryo buri wese yumvaga ko udasanzwe. Ibyatsi ndetse n’indi myanda byarimo biguruka hejuru mu kirere. Tukibaza ku byarimo biba, twagiye kubona tubona igikuta kituguyeho, abari bicaye inyuma nibo bapfuye abandi barakomereka.”
Basengeraga mu rusengero rukibura byinshi ngo rwuzure
Nk’uko bigaragara rwaguyemo bamwe mu bakirisito bari baruteraniyemo bishimira ko bari barangije umwaka wa 2014 bahumeka umwuka w’abazima, ruracyabura byinshi ngo rube rwatangira gukorerwamo.
Ibyo binemezwa na bamwe mu bayobozi b’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi babashije kuganira n’iki kinyamakuru.
Ese ni ukuberiki abakirisito bahisemo gusengera mu nyubako ituzuye kandi barabonaga ko bashobora guhura n’ibyago?
Asubiza icyo kibazo, Pasitoro Ngerero Thadee, Umuyobozi w’Intara y’ivugabutumwa ya Bukamba mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi yabwiye iki kinyamakuru muri aya magambo;
“Muri rusange gusengera muri uru rusengero ntabwo byari umuco, dusanzwe dusengera hanze kuko urusengero rwacu rutaruzura. Ku munsi w’ejo abakirisito bo ubwabo ni bo bafashe umwanzuro wo gushimira Imana muri urwo rusengero, byabanje no gukurura impaka hamwe n’ubuyobozi bw’urusengero, ariko birangira hemejwe ko abakiristo basengeramo.”
Uru nirwo rusengero abo bakirisito basengeragamo (Ifoto/Umurengezi R.)
Ku itariki ya 22 Nzeli 2013, na none mu Karere ka Burera urusengero rw’Abapantekoti ruri mu Murenge wa Cyeru rwagwiriye abakirisito barimo bitoza indirimbo (repetition), ni uko batandatu bahita bitaba Imana.
Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera yabwiye Izuba Rirashe ko kuba urusengero rwongeye kwica abakiristo bitatewe n’ukudohoka ku nshingano kw’Abayobozi, akaba asobanura ko buri wese uzamura inyubako muri Burera aba yabiherewe uburengenzira kandi ko hari ikipe igenzura inyubako rusange mbere y’uko zitangira gukorerwamo.
Ati, “Ikigaragara ni uko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’amakosa yakozwe hubakwa uru rusengero, kuba uru rusengero rwishe abantu amakosa akwiye kubazwa ubuyobozi bwarwo [urusengero] kuko twe dufite umukozi ugenzura mu buryo bwimbitse buri nyubako rusange mbere y’uko ihabwa uburenganzira bwo gukorerwamo ku mugaragaro.”
Mu butumwa atanga, Sembagare asaba abaturage kwirinda kubaka inzu banayibamo cyangwa bayikoreramo.
Gushyingura ba nyakwigengera byitabiriwe n’abaturage benshi (Ifoto/Umurengezi R.)
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, Supt Semuhungu Christophe, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, yatumenyesheje ko polisi ikomeje iperereza ku cyaba cyihishe inyuma y’iyi mpanuka.
Twitter: @Umurengezis