Imwe mu mazu yasenywe n’imvura (Ifoto/Kigali today)
Imvura yiganjemo amahindu n’umuyaga mwinshi yasenyeye imiryango 45  inangiza imyaka mu Kagari ka  Maranyundo Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Iyi mvura idasanzwe yaguye  ku mugoroba wo kuwa 18  bishyira 19 Mutarama 2015 nk’uko Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru ibivuga.
Rwamucyo Janvier  ushinzwe iterambere n’imibereho myiza  y’abaturage mu Kagari ka Maranyundo, avuga ko  kugeza  ubu ibyangijwe bikirimo kubarurwa kuko bitaramenyekana byose.
Rwamucyo avuga ko muri ayo mazu yasambutse, amaze kubarurwa agera kuri 14 basanze ibisenge byayo byarangiritse cyane ku buryo ba nyirayo bibasaba gushaka irindi sakaro.
Abaturage bashyizwe iheruheru n’iyi mvura ubu bacumbikiwe n’abaturanyi babo mu gihe hagishakishwa uburyo abasenyewe bagobokwa.
Mu gitondo cyo kuwa 19 Mutarama 2015  habaruwe ibyangiritse ndetse n’abaturage bongera kwisuganya, abafite ibisenge bitangiritse cyane bisubizwaho.
Sekamana Pierre nawe wakozweho n’iyi mvura,  yavuze ko imvura yaguye  irimo inkuba nyinshi  kandi ikaba yaguye nta muntu uyiteze.
Sekamana  yakomeje asaba Leta  kubabonera isakaro kuko abenshi ntaryo babasha kubona.
Mu mwaka wa 2014 ibiza  birimo imvura n’inkuba byahitanye abantu  basaga 32,  muri bo 23 bishwe n’inkuba. Imvura kandi yangije  ubuso bugera kuri hegitari  112  buhinzeho, inasenya amazu 141.