Mu murenge wa Nyamata,akagari ka Nyamata, umudugudu wa Rugarama hafatiwe abagabo 2 bacyekwaho kwiba ibikoresho byo munzu birimo ,Televisiyo,indangururamajwi,amasafuriya ‘ibindi bikoresho nkenerwa byo munzu.

Abo akaba ari Nkurunziza Jean Marie ufite imyaka 27 na Musemakweri David ufite imyaka 25 akaba ari nawe bafatanye televisiyo na radiyo murukerera abijyanye kubigurisha.

Ariko kuberako abaturage bari bataratanze amakuru kuri Polisi ko uyu Musemakweri ko yiba ibintu yarangiza akajya kubigurisha i Kigali, Polisi yahise ijya kujya kumusaka iwe imusangana Televiziyo 2, indangurura majwi 3, imizindaro 5, Radiyo 2 Amasafuriya 3 manini n’imifuniko yayo.

Musemakweri avuga ko we yabiguze na Nkurunziza jean Marie usanzwe akora akazi k’ubunyonzi ariko we akaba abihakana.

Aba basore si ubwambere bafatwa bagashyikirizwa Polisi kuko Musemakweri yaherukaga gufungurwa azira icyaha cy’ubujura naho mugenziwe akaba yarigeze gufungirwa icyaha cyo gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’iburasirazuba Insipector of Police Emmanuel Kayigi akaba akangurira abaturage kuba maso muri ibi bihe byegereza iminsi mikuru isoza umwaka barushaho kwicungira umutekano. Arashimira abaturage kandi uruhare rwabo mu kwicungira umutekano n’uburyo batangira amakuru ku gihe.

Arasaba abaturage kandi ko buri muturage mbere yo kuryama cyangwa kugira aho ajya ku manywa, akwiye kureba neza ko inzugi n’amadirishya bikinze kugirango habeho kwirinda ubujura nk’ubu buciye icyuho.

RN

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDMu murenge wa Nyamata,akagari ka Nyamata, umudugudu wa Rugarama hafatiwe abagabo 2 bacyekwaho kwiba ibikoresho byo munzu birimo ,Televisiyo,indangururamajwi,amasafuriya ‘ibindi bikoresho nkenerwa byo munzu. Abo akaba ari Nkurunziza Jean Marie ufite imyaka 27 na Musemakweri David ufite imyaka 25 akaba ari nawe bafatanye televisiyo na radiyo murukerera abijyanye kubigurisha. Ariko kuberako...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE