Biryogo :Ruhurura ikomeje gusiga benshi mu marira
Iyi niyo ruhurura bahungiramo iyo bamaze kwambura abantu letefone
Abaturage bakomeje kurira bitewe na ruhurura iherereye mu Kagari ka Biryogo , mu Murenge wa Nyarugenge aho hari insoresore zambura abantu baca ku muhanda telefone maze zigahungira muri iyo ruhurura .
Nk’uko byatangajwe n’abamwe mu bibwe amatelefone bavuga ko ngo iyo wambuwe telefone urira ukihanagura kuko ngo uba uzi neza ko utazongera kuyibona kubera uburyo ari ndende cyane ku buryo iyo umuntu yinjiyemo utamubona.Kuko ngo niyo abashinzwe umutekano bahageze bashakisha izi nsoresore bagaheba irengero ryazo.
- Iyi ruhurura nubwo binjiramo iba inyuramo imyanda itandukanye
Mu rwego rwo gushaka kumenya icyo ubu yobozi buvuga kuri iki kibazo twavuganye n’umuyobozi w’umutekano mu Kagari ka Biryogo ,Nturubiko Aimé, aho yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bukizi kuko ngo bumaze kwakira ibirego 8 by’abantu bavuga ko bamburiwe telefone kuri iyi ruhurura.
Aimé akomeza avuga ko hari zimwe zagarujwe kuko ngo ubuyobozi bugerageza uko bushoboye kose kugira ngo umubare w’abamburwa telefone ugabanyuke Ndtese ko hagiye hakorwa imikwabu aho bamwe muri izi nsoresore bagiye batabwa muri yombi gusa kuko ngo baba basanzwe ari inzererezi bajyanwa mu bigo ngorora muco.
Kamazi William umuyobozi w’umutekano mu Murenge wa Nyarugenge akaba avuga ko abayobozi barebwa n’iki kibazo bagiye kwicara hamwe maze kigashakirwa umuti urambye kandi ko bitazatinda.
Iyi ruhurura ikaba ihuza Imirenge itandukanye nka Gitega,Rwezamenyo na Nyarugenge.
.