Bibye ibintu bya ‘miliyoni 10’ i Musanze, Muhanga, Rubavu biyita abakozi ba CARITAS
Abasore batatu n’umukobwa umwe bafatiwe mu karere ka Musanze nyuma yo kwiba ibintu by’agaciro kagera kuri miliyoni 10 bakoresheje gushukana ko ari abakozi ba CARITAS Rwanda.
aba bafatatiwe i Musanze nyuma yo gukora ubu butekamutwe mu duce twa Musanze, Muhanga na Rubavu nk’uko bamwe mu bo bibye babibwiye abanyamakuru.
Umwe mu bo bibye mu karere ka Rubavu witwa Fidel Karasira yavuze ko abitwa Rutembesa, Uwizeyimana, Devotha na Alphonse bose ngo yabonaga ari urubyiruko bamugezeho bafite ikarita y’akazi na cachet ya CARITAS Rwanda bavuga ko bari gukusanya inkunga y’abakene.
Karasira avuga ko yabahaye imyambaro, ibiribwa n’ibikoresho bimwe na bimwe by’agaciro kubera akarimo kabo keza.
Hari amakuru yemeza ko aba basore n’inkumi mu ntangiriro z’uyu mwaka bibye muri ubu buryo bw’ubutekamutwe umucuruzi witwa Chantal mu karere ka Muhanga, bamutwaye telephone nyinshi z’agaciro kabarirwa muri miliyoni hafi eshatu.
I Musanze naho mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri bagiye ku mucuruzi bamutwara ibicuruzwa byinshi byiganjemo ibiribwa by’agaciro ka miliyoni zirenga eshanu.
Umwe mu baturage bambuye i Musanze yabwiye abanyamakuru ko aba basore n’inkumi bari bafite ubuhanga mu kuvanaho umuntu ibintu bavuga ko ari iby’abakene, nyuma yo gutanga baguhaga urupapuro ko wafashije CARITAS Rwanda kugera ku bakene bagateraho na chachet.
Ku bufatanye bwa Police, CARITAS Rwanda n’abaturage mu guhanahana amakuru aba batekamutwe baje gutirwa i Musanze kuwa gatatu w’iki cyumweru aho banafatanywe iriya cachet bakoreshaga.
Aba babanje kwiba i Muhanga niho bahise bajyanwa gufungirwa kuri Police ya Nyamabuye nk’uko amakuru atugeraho abyemeza, bararegwa ubwambuzi bushukana no gukoresha impapuro mpimbano.