Abahanga benshi bemeje ko guseka bivuye ku mutima bigirira akamaro roho n’umubiri by’useka bityo rero tugorore imbavuuuu….!!! //////////////////

1.Umugabon’umudamu we bari basezeranye kujya bakoresha ijambo “Phone Call” aho kuvuga gutera akabaliro. Umunsi umwe umugabo abwira agahungu ke ati genda ubwire nyoko aze nkore phone call ndi kwihuta kandi nshobora kurara izamu ntitwongere kubonana uyu munsi.

Akana gati none se simbona ufite telefone wazana nkajya kukugurira amainite kumuhanda nibay ashizemo ?(karikaziicyongereza). Ise ati genda umubwire aze nikorere phone call wa kana we. Akana karagenda kabibwira nyina, arakabwira ati mubwire ko ntakanya nabona, uti “arahuze”. Kabibwiye se ati : “noneho rero, subirayo umubwire ngo niba atabishaka nabyihorere akadakora umwe ntikica ubukwe kandi akaburabakarya ni umunyu, genda umubwire ko ngiye kuri Public Phone”. Akana gasubira kubibwira nyina yikoza mu bicu arakabwira ati” nikoavuze? Akana kati yego. Ati noneho rero mubwire ko tugiye guhimana. Genda umubwire uti ntaribi genda, ariko nugaruka urasanga hano habaye Kuri Call Center”!!

2.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza kandi ubwo abana babo nabo bari bahari. Umugabo atangira kuganirira umugore we uburyo ku urusengero rwabo bafite ikibazo cy’uko Pasiteri wabo akennye cyane ku bijyanye n’imyigishirize. Ngo ku cyumweru bagere mu materaniro,Akana kabo kitwa Jottz kabonye uwo mupasiteri iwabo baganiragaho karamubwira ngo”Pastor ninkura nzaguha amafaranga”,Undi ati “Yegosha”,Pasteri abajije Jottz impamvu azamuha amafaranga, Jottz ati”Papa na Mama nibo bavugaga ko pasteri wacu ari umukene”

3.Umukobwa yatwaye inda, se ararakara byahatari amutegeka kujya kumwereka uwayimuteye, baragenda barahagera, umusaza yakunje isura byadanger.

Umusaza ati ni wowe wantereye umwana inda sha!? Umuhungu ati ni njye muze, ariko reka mbanze nanakuzimanire. Umusaza atika zimanirwe n’abazimu, nta n’isoni…..(umuhungu aba amuciye mu ijambo) ati jya utuzavieux, inda sinayihakanye, ni njye wayimuteye, nabyarau muhungu nzaguha taxi ebyiri na miliyoni nk’eshanu zizakubera igishoro mu bucuruzi, umukobwa wawe yambwiye ko Kuri banki bakwimye inguzanyo, bityo rero reka guhangayika ikitabuze hano ni amafaranga. Nabyara umuhungu nzaguha ibyo, nabyara umukobwa byo kuko nkeneye agakobwa cyane nzaguha supermarket, nguhe ikibanza kiri i Bugesera n’isambu ya metero 80 kuri 50 iri i Rwamagana.

Umukobwa aba yitereye hejuru ati hanyuma se inda iramutse ivuyemo byagenda bite? Umusaza ati ceceka wa mushenzi we, nivamo azagutera indi, urazana iby’imiteto mu mafaranga?

4.Umugabo yavuye mu cyaro agera i Kigali hacyibona nuko atangazwa n’imodoka ahabona nimihanda myiza bugoroba acyiri, mu mujyi ajya gusaba icumbi bamutwara,kumwereka aho aryama bacanye itara asohoka yiruka ati inzirahiye irahiye nimutabare nuko baramusobanurira bamuha kujyama kugitanda cyarasoro ajyamye yumva aridunda arataka at ooooo! Banteze imitego y’imishibuka nimuntabare

Ubworoherane