Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho gukora no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.

Abo basore ni Rugira w’imyaka 24, Niyigena Oswald nawe w’imyaka 24, na Ngarukiyintwari Jean Paul w’imyaka 27.

Polisi ikorera mu karere ka Musanze itangaza ko igihe aba basore bafatwaga,bafatanywe impushya 2 z’impimbano zo mu rwego rwa “A”.

Uruhushya rumwe rukaba rwari rwanditseho amazina ya Ngarukiyintwari Jean Paul nawe wahise atabwa muri yombi, aba uko ari 3 ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje ngo hafatwe na nyir’uruhushya rwa 2 rwafatanywe aba basore.

Umuvuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Superintendent of Police (Spt.) Emmanuel Hitayezu, yihanangirije abantu bishora mu bikora nk’ibi bitemewe n’amategeko byo gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.

Spt. Hitayezu akaba yagize ati :”Uburyo bwo kubona impushya zo gutwara ibinybiziga bwarorohejwe , turasaba abantu kwirinda gushakira impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko, ahubwo bakitabira gukora ibizamini, bakazibona mu buryo bwemewe.

Akaba yashimiye abatanze amakuru ngo aba basore bafatwe, abasaba gukomeza gutanga amakuru y’abantu bababeshya ko bazabashakira impushya zo gutwara ibinyabiziga, ahubwo bagahamagara telephone y’ubuntu 113.