Urugomero rwa Nyabarongo rukora ku turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi (Ifoto/Nshimyumukiza J)

 

Bamwe mu bimuwe ahubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo baravuga ko babayeho mu buzima bubi kuko bategereje ingurane amaso agahera mu kirere.

Imitungo y’abimuwe ahubatswe urwo rugomero rukora ku turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi, yabaruwe mu myaka ya 2008 na 2009.

Abo ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro ari na bo twasuye, bishyuza amafaranga y’amasambu, inzu, imyaka n’indi mitungo.

Barimo abimuwe ahubakwa urugomero nyir’izina, n’abari batuye mu nkengero z’umuhanda ugana ku rugomero.

Mu gihe urugomero rwubatswe ndetse rukaba rwaratangiye gutanga amashanyarazi, bamwe mu baturage bavuga ko batakaje icyizere cyo kwishyurwa kuko imyaka ibaye itandatu babaruriwe imitungo.

Ayinkamiye Theodeta,  muka Uwihanganye Callixte, aragira ati, “ni ukwirirwa umuntu agenda aca inshuro, twakuwe mu byacu gusa. Nari mpatuye banyishyura inzu yonyine y’amafaranga ibihumbi 700, urutoki, ibiti by’amapera, amatunda, ibiti by’inturusu byo babibaruriye agaciro ka 1.259.148 rwf ariko sinzi ko bazayampa”

Hakizabera Landouard utuye mu Kagali ka Matyazo mu Mudugudu wa Cyarubambire, we avuga ko yishyuza amafaranga miliyoni 10 z’inzu n’isambu. Yunze mu rwa Ayinkamiye ati, “iyo mitungo ni yo yari idutunze, ubu nta kubaho. Baraturyangaryanga gusa ntabwo batubwiza ukuri.”

Bavuga ko ikibabaje kurushaho ari uko hari n’ubutaka bwabo buri ruguru y’urugomero Leta yateyemo ishyamba kandi butarabaruwe, bakibaza uburyo bazatungwa n’umusaruro w’imigano bikabayobera.

Hari n’abavuga ko inzu zabo zangirijwe n’imashini zitsindagira umuhanda ugana ku rugomero, bakaba bafite impungenge ko zizabasenyukiraho kuko zajemo imitutu ndetse zikaba zitarabaruwe nk’imitungo igomba kwishyurwa.

Hari abandi bafite ikibazo kijya gusa n’icyo, bavuga ko imashini zikora uwo muhanda ugana ku rugomero zagiye zangiza imyaka yabo; iyo myaka yabo yo ngo yarabaruwe mu myaka ya 2008 na 2009 ariko ntibarishyurwa.
Nyiribambe Joselyne wo mu  Mudugudu wa Gataba, Akagali ka Matyazo ni umwe muri bo. Asobanura ikibazo cye muri aya magambo…

“Muri 2008 batubaruriye imitungo yangijwe n’imashini zitsindagira umuhanda, n’ubu ntibaratwishyura. Ibishyimbo byari bihari, n’ibiti twari twaragiye dutera ku mpande, nk’ubu njye nari mfite ibiti by’imiyenzi bikoze cloture (uruzitiro) y’isambu yanjye, hariho insina, ibinyomoro n’amatunda, ibyo byose imashini yarazaga ikabitwara, twatanze nimero za konti ngo bazadushyirireho amafaranga ariko twarahebye.”

Uburiganya…

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubushakashatsi ku buryo imitungo yabaruwe n’uburyo ingurane zatanzwe, bigaragara ko hakozwe amakosa  menshi ku ruhande rw’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko Leta yishyuye miliyoni zisaga 350 abaturage batabikwiye nk’ingurane ku mitungo y’ahubakwa urugomero rwa Nyabarongo.

Ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga konyine (mu Murenge wa Mushishiro) hatanzwe miliyoni 120 muri ubwo buryo bw’uburiganya.

Mu gihe cyo kubarura imitungo, umugabo yashoboraga kwibaruzaho nk’inzu, umwana n’umugore na bo bakayibaruzaho, kandi buri umwe Leta ikamwishyura.

Umwe mu baturage yabwiye Izuba Rirashe ko kubera kutagira ibikorwaremezo, mu murenge wa Mushishiro hitwaga mu Ndyiryi, ariko nyuma y’uko abaturage bahawe amafaranga y’ikirenga bamwe bahita mu Byimana abandi bakahita i Yerusalemu.

Avuga ko washoboraga kumvikana n’umuyobozi, umutungo wa miliyoni imwe akawubaruraho miliyoni eshatu, ugasinyira miliyoni eshatu ariko ukaba ugomba ngo kumuhaho imwe ugatwara ebyiri.

Undi muturage witwa Nyiribambe Joselyne yabwiye umunyamakuru ati, “ubundi byakozwe n’ababaruraga, nk’ubu baguhaye akazi ko kubarura ukavuga uti ndashyiraho mama, papa se n’abandi, ukabandika ku mitungo itari iyabo. Hari n’abahebye  kandi bakababwira ngo amafaranga yanyu yarasohotse, kandi ntiwigeze uyafata, uti se ko ntayafashe mwanshakira uwayafashe akayishyura, uwo akagenda agahera mu gihirahiro ngo tuzakubwira tuzakubwira.”

Abayobozi bavuga iki kuri iki kibazo?

Umuyobozi w’Umurenge wa Mushishiro, Uwamariya, avuga ko Leta igomba kubanza ikagaruza miliyoni 120 zanyerejwe muri ubwo buryo, ikabona kwishyura abatarishyurwa.

Abaturage bavuga ko aya makuru bagiye bayabwirwa n’ubuyobozi, ariko ko bidakwiye ko baryozwa amakosa atari ayabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, na we yemeza ko koko hari abaturage benshi babaruweho imitungo itari iyabo, ariko ko nta ngaruka bikwiye kugira ku baturage batarishyurwa kuko nta ruhare babigizemo.

Mu bayobozi bakurikiranwe muri icyo kibazo, harimo Umunyamabanga w’Akagali ka Matyazo warangije igifungo agahita yirukanwa, agoronome wakatiwe gufungwa imyaka itanu ariko akajuririra mu rukiko rw’Ikirenga n’umukozi wari ushinzwe VUP.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mushishiro avuga ko usibye aba, hari n’umucungamari wa Banki y’Abaturage agashami ka Mushishiro, na we wamenye ko yatangiye gukurikiranwa ahita atoroka n’ubu akaba ataraboneka.

Yvonne Mutakwasuku avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukomeje gushyira ingufu mu kibazo cy’aba baturage batarishyurwa, kandi ko hari icyizere ko bazishyurwa mu minsi mike iri imbere, ngo keretse “ababurana urwa ndanze: abavuga ngo babaruriwe make, abandi ngo ntimwambaruriye, abandi kandi amazi atarabagezeho bati njye se mwambaruriye nanjye nkagenda”

Avuga ko imiryango 2059 imaze kwishyurwa amafaranga miliyari ebyiri na miliyoni magana ane na mirongo itanu (2.450.000.000 Rwf) kandi ko indi miryango yabaruwe isigaye itarishyurwa igera kuri 67 na yo bidatinze izishyurwa miliyoni 85.

Ibi byemezwa n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) Mugiraneza Jean Bosco, uvuga ko abaturage batarishyurwa batarenga ijana, kandi ko iyo akarere gahaye REG amazina y’abakwiye kwishyurwa na nimero zabo za konti, REG ihita yohereza amafaranga yabo muri MINECOFIN na yo igahita iyohereza ku makonti yabo.

Mugiraneza yongeraho ko nta kibazo cy’ingengo y’imari gihari.

Mu gihe uyu muyobozi avuga ko iyo abaturage bakwiye kwishyurwa bamenyekanye bishyurwa nta kuzuyaza, abaturage baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko imitungo yabo yabaruwe mu myaka ya 2008 na 2009.

Ku kibazo cy’amasambu y’abaturage yatewemo imigano kandi atarabaruwe, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko ubutaka bwatewemo ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri ishobora kumanuka ikangiza urugomero, kandi ko ubutaka bukiri ubw’umuturage ndetse ibyo biti na byo bikaba ari ibye ari we uzabisarura nubwo abaturage bavuga ko batiyumvisha uburyo bazatungwa n’umusaruro w’imigano n’inturusu.

Yemera ariko ko ubuyobozi bwateye ibiti muri ayo masambu butabanje kuganiriza abaturage kuko ngo bwategerezaga ko byatwara igihe kubibumvisha kandi urugomero rugomba kubakwa vuba.

Umwe mu baturage bo mu Kagali ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, bavuga ko batarishyurwa imitungo yabo yabaruwe mu myaka ya 2008 na 2009 (Ifoto/Nshimyumukiza J)

Bamwe mu baturiye umuhanda ujya ku rugomero ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga nabo bavuga ko bategereje ingurane z’ubutaka bwabo, imyaka n’imitungo, amaso akaba yaraheze mu kirere (Ifoto/Nshimyumukiza J)
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUrugomero rwa Nyabarongo rukora ku turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi (Ifoto/Nshimyumukiza J)   Bamwe mu bimuwe ahubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo baravuga ko babayeho mu buzima bubi kuko bategereje ingurane amaso agahera mu kirere. Imitungo y’abimuwe ahubatswe urwo rugomero rukora ku turere twa Muhanga, Ngororero na Karongi, yabaruwe mu myaka ya...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE