Imbaga y’urubyiruko rwakusanyirijwe hamwe mu kanya gato mu masaha y’akazi ngo rujye mu mihanda kwamagana Filme yakozwe na BBC, bitwaje ibyapa biriho amagambo yamagana iki Gitangazamakuru, banasaba ko iriya Filime yakwibagirana burundu, ikaba amateka. Ni mu gihe mu badepite hari bamwe bifuza ko BBC yahagarikwa.

Urubyiruko rusaga 500 rwigaragambije kubera filimi yakozwe na BBC  igatambutswa kuri BBC 2, Filime yiswe ‘Rwanda’s Untold Story’ bisobanuye “Ibitaremenyekanye ku Rwanda,”.

bbc

Muri iyi filimi hagaragaramo abahoze mu myanya ikomeye mu butegetsi bw’u Rwanda ubu bahunze. Urugero ni nk’uwitwa Aloys  Ruyenzi  wahoze arinda perezida Kagame. Hagaragaramo bandi Gen Kayumba Nyamwasa, na Maj Dr. Rudasindwa Théogène, aba bose bakemeza ko RPF ariyo yarashe indege ya Habyarimana.

Ku ruhande rwa  Leta y’u Rwanda iyobowe na RPF, bafata iki kirego nk’igitutsi. Perezida Paul Kagame aherutse kunenga iyi filimi n’igitangazamakuru cyayikoze.

Abadepite n’abasenateri kuri uyu wa gatatu bagiranye ibiganiro birambuye kuri kibazo bise icyo gupfobya jenoside.

Bakiri muri ibi biganiro urubyiruko rwari mu myigaragambyo rwahise rugera ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Uko bose banganaga bemerewe kwinjira abandi basigara hanze kuko batashoboye kubona aho bicara.

Basabye aba bashingamategeko gukorana ibiganiro n’abadepite bo mu Bwongereza bagasaba ko BBC ihagarikwa mu Rwanda kandi iriya filimi igatwikwa ntizongere kwerekanwa.

Nyuma y’ibi byifuzo nibwo depite Bwiza Connie yavugaga ko intambara u Rwanda rwatangiye na BBC yahinduye isura.

Bavuye ku ntekonshingamategeko bakomereza aho BBC ikorera mu Rwanda.

Babuze umuntu ubakira kuko igipangu cyari gifunze. Baharambitse ibyapa bari bafite byanditse amagambo anenga iyi filimi.

Igitangazamakuru cyakoze iyi filimi cyasubije ko cyatanze umuganda ukomeye mu kugaragaza amateka y’u Rwanda naho kubijyanye no gupfobya, BBC yatangaje ko kuva ku itangiriro rya filimi kugeza ku musozo bagaragaza ko Jenoside yakorewe abatusti.

Gusa ibi Leta y’u Rwanda ntibikozwa.

Sosieyete Sivilel y’u Rwanda, imiryango irengera inyungu z’abarokotse jenoside nayo yenenze bikomeye iyi filimi. Imiryango myinshi y’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu na zimwe mu mpuguke, bashimye iyi Filme batangaza ko ari umusanzu ku kumenya ukuri guhishe ku mateka ya Jenoside mu Rwanda.

Hifashishijwe inkuru ya FLASH