Abaturage bo mu Murenge wa Gasange uri mu Karere ka Gatsibo barataka amapfa bavuga ko batewe no kwamburwa igishanga bahingagamo imyaka kikabagoboka mu bihe by’izuba.

Aka gace batuyemo ka Gasange kari mu Ntara y’i Burasirazuba, imaze igihe yaribasiwe n’amapfa.

Iki gishanga cya Buganya kiri mu Kagali ka Viro, kingana na Hegitari hafi 12. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yacyeguriye abashoramari bacyororeramo inka kuri ubu, nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubyemeza.

Aba baturage bavuga ko iki gishanga mbere bagihingangamo umuceri, imiteja n’indi myaka yabafashaga kuramira imiryango yabo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.

Ndababonye Emmanuel, umwe mu batuye muri aka gace asobanura ko iki gishanga cyagobokaga abanya-Gasange benshi. Anavuga ko n’abataragihingagamo bakibonagamo akazi mu gihe cy’isarura, baje gupakira imyaka n’indi mirimo ishingiye ku bwikorezi.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Haje abashoramari batuvanamo bashyiramo inka ku bw’inoti zabo. Ntabwo waburana n’abanyamafaranga wowe ubunza imigeri yonyine! Ubu amata barakama bakijyanira, ubu nta musaruro tukikibonaho. N’ayo matungo akirimo nta musaruro twe abaturage tuyakuraho.”

Image result for igishanga gatsibo rwanda
Ubu iki gishanga nta muturage wemerewe kugihingamo, cyashyizwemo ubworozi bw’inka

Undi muturage witwa Nsengiyumva Evariste amwunganira agira ati “Ifumbire ntabwo abaturage twese tuyibona kuko iza ari nkeya, abaturiye iki gishanga iyo iryo zuba ryavaga twacyimukiragamo tukajya guhingamo amashu, n’izindi mbuto none cyagiyemo inka. Abadepite baza na bo icyo kibazo twakibagejejeho.”

Aba baturage basobanura ko batiyumvisha uko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gutanga iki gishanga, kandi bwari buzi neza ko kibagoboka. Bavuga ko ababishoboye batangiye kwimuka, bajya gutura ahandi nka za Kiramuruzi aho bahinga umuceri bakabona amafaranga.

Aba baturage bavuga ko bahora basaba ubuyobozi bw’uyu murenge kubasubiza iki gishanga, ariko ntibahabwe amakuru afatika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Iyakaremye Dominique, we avuga ko iki gishanga Leta yahisemo kugishyiramo ubworozi ku bw’inka ku bw’inyungu rusange.

Yabwiye Izubarirashe.rw ati “Nubwo bo bagaragaza ko cyabateye inzara ariko ibikorwa birimo ni ibikorwa by’ubworozi kandi tuzi ko ari ibikorwa bijyana n’iby’ubuhinzi.”

Uyu muyobozi avuga ko abashoramari bari kuhakora ubworozi bw’inka bafitanye kontaro ndende y’imyaka 15 na MINAGRI; ariko ko mu myaka itatu iri imbere hari andi masezerano bazasinyana.

Ati “MINAGRI ifite gahunda yo kugitunganya, yari gahunda yo kugitunganya gishyirwamo ubworozi kuko n’ubworozi si bubi. Yari gahunda n’ubundi yo kugitunganya.”

Ku kibazo cy’amapfa, uyu muyobozi avuga ko atakwemeza ko ibyo abaturage bavuga ari byo, agira ati, “Ntabwo ntekereza rero ko ikibazo nyamukuru dufite cy’amapfa giterwa n’uko batagihinga muri kiriya gishanga.”

Uyu muyobozi asaba ko bagerageza guhinga mu bindi bitarashyirwamo ubworozi nk’icya Rwangingo, icya Kiramuruzi n’ibindi bikikije uyu Murenge.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Manzi Theogene na we ashimangira ko ibiri gukorwa muri iki gishanga ari ibikorwa Leta yahisemo mu rwego rwo kureberera abaturage kugira ngo aho batuye hatezwe imbere mu buryo bwihuse.

Avuga ko ari wo mwanzuro wafashwe kugira ngo Leta ihangane n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “Nari namenye ko n’ubundi hari abanya-Gasange bagejeje icyo kibazo ku itsinda ry’Abadepite bari baje hano; ariko kiriya gishanga abaturage bigitsimbararaho cyane.”

Manzi asobanura ko icyemezo cyari cyafashwe ari icyo gutunganya iki gishanga kandi ko binyuze mu mushinga wa RCCP harangije gukorwa inyigo izatwara Miliyari hafi 9, kugira ngo kigirire benshi inyungu.

Gusa yizeza ko akarere karamutse gasanze guhingwa n’abaturage ari byo byazanira abagituriye inyungu nyinshi, hazafatwa undi mwanzuro.

Ati “Igihe cyose Leta izasanga ko bibaye ngombwa ko kugihinga kw’abaturage ari byo byagirira akamaro abantu benshi kuruta kucyegurira abashoramari, birashoboka; hagiye kujyaho kuganira n’abashoramari habeho kuganira nabo, Leta namwe abaturage murimo.”

Uyu muyobozi asaba aba baturage ko baba bashakira ibisubizo by’amapfa mu guhinga imbuto zigezweho bakanifashisha ifumbire mvaruganda zitangwa na Leta.

Ubusanzwe, ubutaka bwo mu bishanga ni ubwa Leta, nk’uko bigenwa n’itegeko no 43/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda.

Ingingo ya 19 y’iri tegeko igena Imitungire y’ubutaka bw’ibishanga ivuga ko Ubutaka bwo mu bishanga budashobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi ntawe ushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane.

Icyakora, bushobora gutizwa umuntu hashingiwe ku masezerano yumvikanyweho n’impande zombi.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho urutonde rw’ibishanga, imiterere n’imbibi zabyo rikanagena uburyo ubwo butaka bukoreshwa, butunganywa kandi bucungwa kugira ngo bugirire abaturarwanda akamaro ku buryo burambye.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/igishanga.jpg?fit=275%2C183&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/igishanga.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbaturage bo mu Murenge wa Gasange uri mu Karere ka Gatsibo barataka amapfa bavuga ko batewe no kwamburwa igishanga bahingagamo imyaka kikabagoboka mu bihe by’izuba. Aka gace batuyemo ka Gasange kari mu Ntara y’i Burasirazuba, imaze igihe yaribasiwe n’amapfa. Iki gishanga cya Buganya kiri mu Kagali ka Viro, kingana na Hegitari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE