Bamwe mu barokotse Jenoside bamaze umwaka basiragizwa ku Karere ka Ruhango
Umunyamakuru w’Izuba Rirashe yasuye imiryango itandukanye irebwa n’iki kibazo, mu Murenge wa Bweramana Akagari ka Murama, ho hari n’aho amazu yabo yatwawe n’imiyaga bahungira mu bikoni.
Muri rusange uyu Murenge wa Bweramana uri mu Mirenge yibasiwe bikomeye na Jenoside yahitanye Abatutsi mu Rwanda nk’uko abahatuye babivuga, iyi ngo ni yo mpamvu uhasanga abakecuru benshi batagira abana kuko bishwe muri Jenoside.
Umwe muri aba bakecuru witwa Nyiramatirida avuga ko ako gace kakorewemo ubugome bw’indengakamere kuko ngo Interahamwe zicaga abana ariko zagera ku bakuze bakabakomeretsa gusa bakabasiga bamerewe nabi.
Hari saa saba z’amanywa ubwo nageraga muri Bweramana; mpasanga umwe mu bakecuru ufite imyaka 65 avuga ko ibibazo bibiri ari byo bibangamiye mu buryo bukomeye.
“Twajyaga duhabwa amafaranga ibihumbi 7.500 buri kwezi akadufasha mu bibazo twahuraga nabyo, gusa tuyaheruka muri Mata 2014 ubu tugiye kumara umwaka wose twirirwa ku karere.”
Kubona ibyo kurya ni ihurizo. Uyu mukecuru cyo kimwe na bagenzi be bahuje ikibazo, bavuga ko akenshi bahabwa ibyo kurya n’abaturanyi. kuko ngo ayo mafaranga bahabwaga y’ingoboka ari yo bakoreshaga mu kubafasha guhaha cyangwa guhingisha.
Umwe muri aba bakecuru yongeyeho ko “Uretse kuba tumaze umwaka twarabuze aya mafaranga, ubu amazu yacu yarangiritse mu buryo bukomeye, imvura iragwa tukava mu byumba bimwe tugahungira mu bindi bitava gusa iyo haje umuyaga mwinshi duhungira hanze ngo amazu atatugwira.”
Zimwe mu nzu z’aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo ugezemo imbere biroroshye cyane kubera mu kirere ucishije mu mabati ; mu gihe abandi inzu zabo zasenyutse burundu bakajya kwibera mu bikoni.
Usibye ibyo kurya n’aho kuba, aba bakecuru bavuga ko no kubona amafaranga yo kujya kwa muganga nk’abantu bandujwe agakoko gatera sida muri Jenoside, bishobora umugabo bigasiba undi.
Yankurije Placidia yabisobanuye muri aya magambo: “Turabaza (ku karere) bakatubwira ngo amafaranga ntaraza, ubundi bakatubwira ngo yaciye mu zindi banki, twahamagara ku kigega[FARG] bakatubwira ngo amafaranga yose yaje ku turere tuzajye kubaza ubu twabuze icyo twakora.”
Bamwe muri aba bakecuru bavuga ko bagerageje kujya ku karere ka Ruhango, bahabwa ibisubizo bita ko biteye ubwoba.
Umwe muri bo yagize ati, “Tujya ku karere ka Ruhango Meya akatubwira ngo ntacyo twababikishije, twababaza ngo ko ahandi bayatanze (muri Nyanza) bakatubwira ngo tuzimuke tuhajye!”
Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, gusa ntibyashoboka kuko yatubwiye ko ari mu nama, gusa nagira icyo atubwira tubibatangariza nabyo.
FARG yatunguwe n’iyi myitwarire y’ubuyobozi bwa Ruhango
Akenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwaho imfashanyo hagati ya Mata na Nyakanga, ibintu byagiye binengwa cyane.
Umuyobozi wa FARG, Ruberangeyo Theophile avuga ko wasanga ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butegereje kuzaha abo bakecuru amafaranga yabo mu gihe cyo kwibuka.
Ruberangeyo yabwiye umunyamakuru w’Izuba Rirashe ati, “Urakoze cyane kuba watugereye hariya hantu ukaturebera kiriya kibazo, ndakwizeza ko ngiye kugihagurukira kandi gikemuke.”
FARG ivuga ko bitumvikana ukuntu aba bantu baba bahabwa badahabwa amafaranga kandi aba yaratanzwe…
“Aya mafaranga aba ari mu ngengo y’imari y’Akarere, twe dutanga inkunga y’ingoboka dukurikije umubare tuba twarumvikanyeho, akarere kaba kagomba kujya muri Minecofin kakayaka buri kwezi akajya kuri konti y’aba bakecuru.”
By’umwihariko ku kibazo cy’aba bakecuru bo muri Ruhango, Umuyobozi wa FARG, Theophile Ruberangeyo yabwiye Izuba Rirashe ko atari akizi, yongeraho ati, ” byihuse ubu ngiye guhita mbaza Akarere impamvu batatanze ayo mafaranga kandi mbabaze uko aba bantu bariho, ubu nta bu muntu burimo ahubwo biteye isoni.”
Ku bijyanye no gusana amazu yangiriritse, FARG iravuga ko kuva mu mwaka wa 2012 batangiye kubarura ayangiritse cyane, gusa ngo bagenda basanira abamerewe nabi kurusha abandi cyane cyane hagendewe ku bushobozi buhari.