Inzu imaze gusenyuka igice kimwe hagasigara ikindi (Ifoto/Nshimiyimana E)
Imiryango y’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi igeza muri 5 iravuga ko amazu yabo amaze imyaka 12 atuzuzwa kandi ngo bahora bizezwa kuyuzurizwa ntibikorwe.
Uhereye mu mwaka bavuga ko bayatahiyemo wa 2002 ukageza uyu munsi mu mwaka wa 2015, amwe muri aya mazu ntakinze amadirishya, abayatuyemo bahisemo  guhunika imifuka mu madirishya, kandi ngo ni yo imvura iguye baravirwa.Iyi miryango ni ituye mu  Kagari ka Mamba mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara mu mazu atanu yubatse ku murongo munsi y’isoko rya Mamba.

Inzu ituwemo imyaka 12 ntadirishya (Ifoto/Nshimiyimana E)

Abatuye muri aya mazu bavuga ko bayinjiyemo mu mwaka wa 2002 atuzuye kubera kubura aho kuba ariko bakizezwa ko bazafashwa kuyatunganya nyamara amaso agahera mu kirere.

Bemeza ko batishoboye kandi ko bizwi no mu nzego z’ubuyobozi ndetse ngo n’umuyobozi w’Akarere akaba abizi ariko ntibamenye impamvu amazu yabo atitabwaho.

Aya mazu ashakaje amategura yose, ntagira sima yaba mu nzu imbere cyangwa inyuma ndetse no hasi ntakoteye na sima.

Umukecuru Mukangarambe Domithille, yanzengurukanye aya mazu yose anyereka n’ayatangiye kugwa.

Mukangarambe Domithille ubwo yagendaga anyereka uko amazu yabo ameze (Ifoto/Nshimiyimana E)

Avuga ko bibaza impamvu amazu yabo atuzuzwa bikabayobera: “Rwose ibi bigaragaza ko batatwitayeho guhora tubeshywa ngo amazu yacu azubakwa tugaheba abashigajwe inyuma n’amateka barubakirwa amazu meza, abavuye Tanzaniya barubakiwe none twebwe turacyari mu mazu ameze gutya!”

Usibye amadirishya yasimbujwe gupakirwamo imifuka aya mazu agiye akinze hakurikijwe ubushobozi bw’uyatuyemo ngo kuko bagerageje kwigurira utwugi tudafashe.

Imiterere ya zimwe mu nzugi bifasha urukinze iyi nyirayo  ngo yaruhawe n’umupadiri  (Ifoto/Nshimiyimana E)

Umunyamakuru yabajije umuyobozi w’Umurenge wa Mamba, uko iki kibazo giteye, amubwira ko atari akizi.

Bede John yasobanuye ko agomba kubanza yajya kureba aho aba baturage batuye, akabatega amatwi, ariko akanareba neza niba batishoboye.

Ati, “Abo muvuze ndabanza ndebe  niba bari ku rutonde rw’abo tugomba gufasha kuko hashobora kubamo abishoboye n’abatishoboye.”

Gusa avuga ko abamaze gufashwa ari benshi mu buryo bw’umuganda hakurikijwe imibereho
yabo.

Nyanzira Cecile utuye muri uyu mudugudu wavugaga ko atishoboye ngo usibye inka imwe yahawe aha yageragezaga kuvugurura inzuye (Ifoto/Nshimiyimana E)