Bamaze imyaka 6 basaba kwishyurwa n’umushinga wa Leta bagasubizwa ‘Turi kubyigaho’
Umwuka ni mubi mu baturage b’Akarere ka Musanze bangirijwe imitungo mu myaka itandatu ishize kugira ngo hubakwe urugomero rwa Mukungwa II ariko bakaba bageze magingo aya batarishyurwa.
Abo baturage bagaragaza ko batishimiye ‘serivisi mbi’ bavuga ko bahawe n’ubuyobozi. Abaturage bafite icyo kibazo ni 98, batuye mu tugari dutandukanye duturiye ahari icyicaro cy’Urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II ruri mu Murenge wa Rwaza.
Ubwo Izubarirashe.rw twyasuraga abo baturage, bagaragarije ko mu mwaka wa 2010 mbere y’iyubakwa rya ruriya rugomero, bijejwe n’Akarere ka Musanze n’ikigo cyahoze cyitwa EWSA cyari gishinzwe gukwirakwiza ingufu n’amazi, guhita bishyurwa, gusa ngo hishyuwe bake abandi benshi barasigara.
Hategekimana Wensisilas, umwe muri abo baturage, utuye mu Kagari ka Musezero ho mu Murenge wa Rwaza, agira ati “Abandi babonye inguranye y’amasambu yabo, none twebwe reka da! Twarasiragiye ku karere na n’ubu nta ngurane twabonye, imyaka itandatu irashize, ako karengane twabuze uwakadukiza.”
Ngo barasiragizwa
Bavuga ko nyuma yo kubona ko bake muri bo bahawe ingurane bari bemerewe, abandi ari na bo benshi bagasigara, batahwemye ‘gutakambira’ ubuyobozi basaba kwishyurwa ariko ngo bagahabwa igisuzo kimwe cya ‘turi kubyigaho’.
Uwitwa Maniriho agira ati “Iyo tubishyuje baratubwira ngo ‘turi kubyigaho’ iryo jambo ni ryo bahora basubiramo; uwari meya Mpembyemungu ikibazo cyacu arakizi, uyu uriho ubu na we arakizi kuko buri nama yose agira tukimugezaho na we akatubwira ngo ‘turi kubyigaho’.”
Mukantabana Mariyana, umwe mu babyeyi bafite iki ikibazo, yabwiye Izubarirashe.rw ati “Ibaze nawe kumara imyaka itandatu twiruka inyuma y’umuyobozi hejuru y’ikibazo kimwe na we azi neza! Iryo ni iteshagaciro; turasaba ubuyobozi bwisumbuye kudutabara (…) twanatekereje kwigira ku mubyeyi wacu Kagame ngo tumuture intimba ariko biratunanira kubera ko twagize ikibazo cy’amatike.”
Bifuza impozamarira
Bumvikanisha ingingo yo kuba bahabwa impozamarira kubera ko ngo uko igiciro cy’ubutaka cyari gihagaze mu mwaka wa 2010 gitandukanye cyane n’uko kimeze ubu.
Hategekimana agira ati “Nkanjye bari bambariye ibihumbi 700; isambu icyo gihe yaguraga ibihumbi ijana ubu iri ku bihumbi Magana atanu, none turibaza duti ‘amaherezo y’ikibazo cyacu ni ayahe?’ Twumva mu kutwishyura banazirikana kuduha impozamarira n’inyungu kuko bo ibikorwa byabo bitigeze bihagarara.”
Abo baturage kandi, bavuga ko kumara imyaka itandatu badahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe birimo amasambu n’imyaka itandukanye yari ihinzwemo, byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kugorwa no kubura ibyo barya kunanirwa kwishyurira abana amashuri n’ibindi.
Umwe muri abo baturage agira ati “Nk’urugero njye mu isambu yangijwe nezagamo imifuka itandatu y’ibigori, ikibazo gihari ni uko ngiye kuzicwa n’inzara kuko nta kintu nkinjiza, ubu kurya ni ukubanza guca inshuro kandi narahoze nifashije.”
Batakambiye abadepite
Mu ruzinduko intumwa za rubanda, umutwe w’abadepite, zari ziyobowe na Hon Mukamurangwa Sebera Henriette, zagiriye mu Murenge wa Rwaza kuri uyu wa 8 Nzeli 2016, abaturage bazakirije ikibazo cy’imyaka itandatu bamaze badahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe n’iyubakwa ry’Urugomero rwa Mukungwa II.
Mu gusubiza icyo kibazo, abadepite bitabaje Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu aba ari we ugira icyo avuga.
Uwo muyobozi asobanura ko gutinda kwishyurwa kwa bariya baturage byatewe n’uko ubutaka bwabo bwarengewe n’amazi bigatuma Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), kinanirwa kububarura ngo kibishyure; ibintu na we ashimangira ko ari ‘akarengane’ bitewe n’igihe gishije.
Agira ati “Twasanze koko ari akarengane k’abaturage, twakoze ubuvugizi turandika turabisaba, ubu aho bigeze nuko twasabye ko mu bubitsi bw’impapurompamo batwemerera kubona certificate zishobora kugaragaza ubuso umuturage agahabwa ingurane kuko ntabwo twakwemera ko dutsibariza ngo abaturage babere aho.”
Habyarimana nta gihe nyakuri atanga iki kibazo kizaba cyaboneweho umwanzuro gusa avuga ko Akarere ka Musanze kahagurukiye kugikemura ku bufatanye n’inzego zose zirebwa na cyo.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/bamaze-imyaka-6-basaba-kwishyurwa-numushinga-wa-leta-bagasubizwa-turi-kubyigaho/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/abaturage.jpg?fit=800%2C600&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/abaturage.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmwuka ni mubi mu baturage b’Akarere ka Musanze bangirijwe imitungo mu myaka itandatu ishize kugira ngo hubakwe urugomero rwa Mukungwa II ariko bakaba bageze magingo aya batarishyurwa. Abo baturage bagaragaza ko batishimiye ‘serivisi mbi’ bavuga ko bahawe n’ubuyobozi. Abaturage bafite icyo kibazo ni 98, batuye mu tugari dutandukanye duturiye ahari...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS