Bahombejwe bikabije no kwirukanwa mu mujyi rwagati kuva muri 2012
Kugirango hashyirwe mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali, kuva tariki ya 25 Kanama 2012, inyubako zakorerwagamo imirimo y’ubucuruzi mu mu mujyi rwagati zirafunze. Ibi bisobanuye ko imyaka ibiri igiye gushira izi nyubako zifunze. Abahakoreraga bavuga ko kwimuka byabateye igihombo kinini, naho Umujyi wa Kigali ukavuga ko inyigo zo kuhubaka inyubako zigezweho zigeze kure.
Inyubako zishaje zivugwa ni izubatse mu kibanza kiri hagati y’inyubako za Kigali City Tower, Rubangura House, Centenary House ndetse na UTC ikorerwamo n’iguriro rya Nakumatt.
Habura amezi atatu ngo izi nyubako zifungwe abakoreragamo ubucuruzi barabimenyeshejwe, ni uko tariki ya 25 Kanama 2012 harafungwa. Kugeza uyu munsi izi nyubako ziracyafunze, abahakoreraga bakaba bavuga ko byabateye igihombo kidasanzwe kuko kubona aho bimurira ibikorwa by’ubucuruzi bwabo byabagoye ndetse bakaburana n’abakiriya babo.
Sameer Hussein ni umuyobozi wa Sosiyete Sameer Hussein icuruza amapikipiki yo mu bwoko bwa TVS ndetse n’ibyuma byazo, avuga ko kubimura ahantu bari bamaze igihe kinini byabateye igihombo, ariko akavuga ko we yagize amahirwe yo guhita abona ahandi hafi cyane yimurira ubucuruzi bwe.
Sameer Hussein asanga ari amahirwe yagize, ahubwo akavuga ko icyamuteye igihombo atazibagirwa mu buzima bwe ari ukuvana ibyapa byahagararagaho tagizi ahazwi nko kwa Rubangura, kuko abakiriya bizanaga. Ati : “Hahoraga urujya n’uruza, twahoranaga abakiriya”.
Nkusi uvuga ko abakiriya be bagabanutseho 7,7% asobanura ko n’abo asigaranye bazanwa n’amatangazo yo kwamamaza yifashishije kugirango abarangire aho asigaye akorera.
Ati : “Byansabye gukoresha amafaranga atagira ingano nkoresha televiziyo n’amaradiyo mu kwamamaza, kugirango abakiriya bamenye aho nsigaye nkorera”.
Abdu Muhabwa, ni umwe mu bacuruzi bato bakoreraga ahitwa Meridian Shop yari ihuriwemo n’abacuruzi benshi, arasana kandi agacuruza amadarubindi kuri ubu akorera mu nyubako ya T2000 witwa ; yagize ati : “Twagize igihombo kinini. Abakiriya bacu baratubuze, kandi aho dukodesha ubu haraduhenda cyane”.
Imyaka ibiri hafunze, ese nta gihombo byateye Umujyi wa Kigali ?
Bruno Rangira ushinzwe itangazamakuru mu Mujyi wa Kigali avuga ko nta gihombo kirimo kuko imishinga iri kuhategurwa nayo izazanira inyungu nyinshi Umujyi wa Kigali ndetse n’igihugu muri rusange.
Rangira avuga ko kubera ikibazo cy’ubutaka gisa nk’aho ari rusange mu gihugu hose, buriya butaka buzubakwamo inyubako nini kandi nziza bityo bizanire inyungu ba nyir’ibibanza ndetse n’igihugu.
Bruno Rangira yasobanuye ko ba nyir’ibibanza bamwe bamaze kwishyira hamwe ndetse bakaba baramaze kugeza imishinga yabo y’ubwubatsi ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Ati : “Umujyi uri kubagira inama kandi nabo bafite ubushake bwo gutangira imirimo y’ubwubatsi”.
Izi nyubako zafunzwe zakorerwagamo imirimo y’ubucuruzi itandukanye irimo kuranguza ibicuruzwa bivuye mu mahanga bikorwa na Nkusi Godfrey, Sameer Hussein, Verma, Akagera Motors icuruza imodoka, n’abacuruzi bato bakora imirimo ya Saloon de Coiffure, ubuconsho n’ibindi.