Aba basigajwe inyuma n’amateka basaga 30 baba mu nzu imwe. Abandi bagiye gushaka amaramuko. (Ifoto/Mpirwa E)

 

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hari umuryango w’abasigajwe inyuma n’amateka w’abantu 30 babana mu nzu imwe y’ibyumba 3.

Abagize uyu muryango utuye mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Kigali, baratakambira ubuyobozi ko bwabafasha kuva mu buzima bubi babayemo.

Uwimana Innocent w’imyaka 52 yabyaye abana 10. Abana na nyina witwa Mukamusonera Appolinarie uvuga ko afite imyaka 65, na bashiki be babiri bakikiye abana babyaranye n’abagabo batandukanye.

Uko niko inzu ingana n’ubwiherero budakinze imbere yayo (Ifoto/Mpirwa E)

Uyu muryango mugari utunzwe no kubumba inkono n’imbabura, ugizwe n’abantu 30 bose baba mu nzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro ifite metero 6 kuri 5, ifite ikiraro cy’inka bahawe muri gahunda ya GIRINKA n’ubwiherero burangaye.

 

Uwimana avuga ko ubuzima babayeho bubabaje kandi nta cyo ubuyobozi bukora ngo bubafashe, dore ko barara bagerekeranye ndetse n’abana be babuze akazi cyangwa ubushobozi bwo kujya mu mashuri ngo bige nk’abandi.

Uwimana yagize ati, “Nta buzima buri aha rwose. Ntawaduha akazi, yewe n’ak’ubuyede kuko bavuga ngo ‘Abatwa ntibubaka’ bityo tugakomeza tukabumba nyine. (…) Umwe ashobora kubumba imbabura eshatu ku munsi. Iyo zitunganye nka nyuma y’icyumweru cyangwa kirenga mu gihe hari imvura, ni bwo tuzigurisha kandi igura 150 gusa. Ayo mafaranga ntiyadutunga twese rero.”

Ubwiherero bakoresha uko ari 30, nabwo buri imbere gato y’inzu bararamo kandi ntibukinze

Yakomeje agira ati, “Kera twiberaga muri nyakatsi none baraziciye. Buriya aha hose twari kuhubaka za nyakatsi nyinshi twese tukabamo ariko ubu ntibyashoboka kuko bitemewe.”

Uyu muryango ufite umukobwa umwe witwa Uwagakiza Tamar w’imyaka 18 wakomeje amashuri kuko abandi bayavuyemo kubera ubukene. Ubu uyu mukobwa arangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye n’ubwo avuga ko abereyemo umwenda ishuri yigaho.

Gahunda za Leta kuri uyu muryango ni mu gicuku kuko nta n’umwe uzi iyo ziva n’aho zigana n’ubwo bo bavuga ko biterwa n’uko bategerwa n’ubuyobozi.

Uwimana yabwiye umunyamakuru ati “Hari abanyamakuru baherutse kuza baradufotora babicisha kuri televiziyo bukeye abayobozi bo ku kagari baraza barabarura ariko byahereye aho ntituzi icyo bazabikoresha. Abayobozi se wabakura he ko ntabajya badusura. Uwanyereka Kagame namupfukamira  nkamubwira ibibazo byacu kuko n’abatuye aha twese rwose twaratereranwe kandi ngo dutuye mu murwa mukuru Kigali ra!”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Havuguziga Charles, yabwiye Izuba Rirashe ko aba bantu babeshya ko bose baba muri iyi nzu ahubwo ngo bahamagaye abandi baba hirya no hino ngo bumvikanishe ikibazo kidahari.

Uyu muyobozi avuga ko aba basigajwe inyuma n’amateka bahawe imfashanyo bakazipfusha ubusa.

Havuguziga yagize “Uyu muryango wahawe inka muri gahunda ya GIRINKA ndetse n’urusyo mu 2008 ngo bibafashe kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda.”

Uyu muyobozi avuga ko aba basigajwe inyuma n’amateka bo muri uyu muryango abazi neza; ngo bahora bimuka mu turere twa Kamonyi na Nyagatare.

Aka ni akumba batekeramo iyo imvura iri kugwa kanifashishwa mu kuraramo na bamwe bagasasamo ishinge (Ifoto Mpirwa E)

Umurenge wa Kigali ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge, ukaba utuwe n’abaturage barenga gato ibihumbi 20.

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAba basigajwe inyuma n’amateka basaga 30 baba mu nzu imwe. Abandi bagiye gushaka amaramuko. (Ifoto/Mpirwa E)   Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hari umuryango w’abasigajwe inyuma n’amateka w’abantu 30 babana mu nzu imwe y’ibyumba 3. Abagize uyu muryango utuye mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Kigali, baratakambira ubuyobozi ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE