Kuri uru wa gatatu tariki 29 Ukwakira 2014 mu nama yahuje  abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye mu gihugu, polisi n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, bagamije kuganira ku kibazo cy’ifungwa ry’abapasitoro kubera urusaku ruva mu nsengero zabo, bemeranyijwe ko aba bayobozi b’amatorero bagiye kwigenzura nabo ngo ntibazongere gutabwa muri yombi.

Aba pasitori bari bitabiriye inama kuri uyu wa gatatu

Fidel Ndayisaba uyobora Umujyi wa Kigali yabanje kwibutsa aba banyamadini ko urusaku uko rugenda rwiyongera ariko rwangiza ubuzima bw’abantu bashobora kuhakura ubumuga bushobora kugaragara nyuma, yaba ku bantu baba bari mu nzu zisengerwamo cyangwa abari hafi yarwo.

Fidel Ndayisaba avuga ko ntawabuza abantu guterana ngo basenge ariko bagomba guterana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi butabangamiye abatari kumwe nabo.

Uyu muyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko ubukangurambaga bwo kugabanya urusaku butagamije guhagarika abantu gusenga, kubabuza gutura Azana cyangwa kuvuza inzogera kwa padiri, avuga ko abantu bamwe bitiranya ibintu ko ikigamije atari ukwibasira amadini ahubwo ari ukurengera inyungu n’ubuzima bw’abantu benshi.

Past. Antoine Rutayisire wari muri iyi nama yasabye abayobozi b’amatorero bagenzi be kubahiriza amategeko agenga igihugu barimo. Avuga ko bizwi ko ibijyanye no kubuza urusaku ari ibintu biba no mu yandi mahanga ahubwo ko muri Africa ahenshi urusaku ari nk’umuco.

Past. Sam Rudahunga umuyobozi w’itorero Gospel Mission international Church yavuze ko bagiye gushyiraho itsinda rihuza aba bayobozi b’amatorero rigamije kwigenzura ubwabo ku bibazo byavugwaga hagati yabo na Leta bishingiye ku kutubahiriza amategeko ari nabyo byaviryemo bamwe muri bagenzi babo gutabwa muri yombi.

Umwanzuro wavuye muri iyi nama ni uko nta mupasitoro cyangwa umuyobozi w’idini uzongera gufungwa kuko ubwabo ngo bagiye kujya bigenzura ku mikorere yabo bakikosora cyangwa bagakosorana.

ACP Theos Badege ushinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu avuga ko Polisi itazabangamira abasenga mu buryo bwemewe n’amategeko.

ACP Badege ati “Ntabwo abapasitoro bazongera gufungwa niba bagiye kubahiriza amategeko n’ibyo bemeranyijweho ubwabo. Iyi ni intambwe ishimishije kuko dusenyera umugozi umwe.”

ACP Theos badege avuga ko ni ntabwo ishimishije kubona aba pasitori ubwabo bagiye kwigenzura

Fidel Ndayisaba avuga ko Leta itagamije kubangamira amadini

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKuri uru wa gatatu tariki 29 Ukwakira 2014 mu nama yahuje  abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye mu gihugu, polisi n’abayobozi b’Umujyi wa Kigali, bagamije kuganira ku kibazo cy’ifungwa ry’abapasitoro kubera urusaku ruva mu nsengero zabo, bemeranyijwe ko aba bayobozi b’amatorero bagiye kwigenzura nabo ngo ntibazongere gutabwa muri yombi. Fidel Ndayisaba uyobora...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE