Aristide Rwigara Yasobanuye urupfu rwase
Umuhungu wa Rwigara Assinapol yasohoye ibaruwa avuga ku rupfu rwa se no ku muturirwa wabo ugiye gushyirwa hasi
Mu gihe bikiri urujijo ku rupfu rw’umushoramari Rwigara Assinapol , wapfuye mu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2015, urupfu polisi y’igihugu yavuze ko ari impanuka y’imodoka, umuhungu we Aristide Rwigara yatoboye avuga akamuri ku mutima ko se yagambaniwe anavuga byinshi ku nyubako yabo igiye gusenywa.
Ibyo, Aristide Rwigara umuhungu wa Assinapol yabigaragaje mu ibaruwa ndende yanditse mu rurimi rw’icyongereza ikaba igaragara ku rubuga “Great Lakes Voice”.
Muri iyo baruwa uyu musore yatangiye agira ati” muraho! ndi umuhungu wa Assinapol Rwigara, wari umushoramari ukomeye, papa yishwe ku italiki ya 4 Gashyantare 2015; hamwe n’abavandimwe banjye twasabye perezida w’u Rwanda ko twakora iperereza ku rupfu rwe muri Werurwe[ …].”
Muri iyi baruwa kandi, uyu musore akomeza avuga ko mu minsi mike ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwasabye umuryango we gusenya Hotel yabo iri mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, ndetse no kwishyura amafaranga angana na Miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ku kigo cyakoze isuzuma kuri iyi Hotel ari nacyo cyemeje ko itujuje ibyangombwa.
Aristide akaba avuga ko iyi nyubako yabo yubatswe ifite ibyangombwa byose byatanzwe n’ubuyobozi ndetse ko bakibifite, Leta yo ikaba ibasaba gusenya iyi nyubako bitarenze taliki ya 15 Kanama 2015.
Kuba umujyi wa Kigali uvuga ko iyi nzu yubatswe nta byangombwa, Aristide we avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa ko mbere y’uko se atangira gutotezwa ibikorwa byose by’ubwubatsi byagenzurwaga umunsi ku munsi ariko nyuma se akaza kwisanga abuzwa kubaka.
Avuga kandi ko se yaba yarishwe kubera ko yangaga ko hari umwinjirira mu bikorwa bye by’ishoramari, benshi bari bamuziho kuva na kera.
Ati”Papa yishwe kuko ariwe mushoramari wenyine mu Rwanda utarashoboraga kwemera ko Leta yinjira mu bikorwa bye[…] Data yanze gushyirwaho iterabwoba, nibyo byatumye akomeza kwibandwaho no gukomeza kugirirwa nabi guhera mu mwaka w’1995. ”
Avuga kandi ko se apfa yajyanwe afite ibyangombwa by’imitungo ye, muri iryo joro kandi mbere y’uko apfa ibyo byangombwa ngo akaba yari yasabwe n’abo bari kumwe kubitanga arabyimana, nyuma yo kugongwa ngo umurambo we wajyanwe hamwe nabyo.
Aristide akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rwa se umuryango wasabye gusubizwa ibyo byangombwa ariko ntiwabihabwa.
Mu ijoro ryo kuwa 04 Gashyantare 2015 nibwo umushoramari Rwigara Assinapol yitabye Imana mu rupfu Polisi y’igihugu yavuze ko ari impanuka y’imodoka. Gusa umuryango we uhamya ko umubyeyi wabo atazize impanuka ari nayo mpamvu wandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame usaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe.
Muri iyo baruwa hagaragaragamo impamvu 14 uyu muryango uheraho ushimangira ko Rwigara Assinapol atigeze apfa yishwe n’impanuka ahubwo ko ari abagizi ba nabi bamuhitanye.
Imwe muri izo mpamvu 14 zigaragara muri iyi baruwa yagiraga iti:” Polisi yamaze isaha irenga ikura imodoka ye mu nzira ikoresheje Breakdown aho kubanza gutabara umubyeyi wacu wari ukiyirimo agihumeka.”
Ariko se aba bana ba Rwigara ni ubutesi cg ni ubujiji? ahari harimo ikindi kibyihishe inyuma twe tutazi!! ariko reka mbyite ko ari ubwana da: Ngo bandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba iki?