Andrew Mwenda narekere ibibazo by’Urwanda Abanyarwanda.
Inkuru ya Andrew Mwenda iteye agahinda, cyane ko atari n’umunyarwanda nizihe nyungu afite zo gushaka Kagame ngo akomeze nyuma ya manda ya 2017, uretse impuhwe za bihehe.
Andrew Mwenda atangira avuga ko Perezida Kagame yemera igihe ntarengwa umukuru w’igihugu agomba kuyobora ndetse akaba yifuza kurekura mu 2017. Ibi Mwenda akavuga ko abivuga nk’umuntu ubizi neza kuko amaze kubiganiraho na perezida wa repubulika inshuro nyinshi kandi akabigumaho. Perezida Kagame kandi ngo afata Mwarimu Julius Nyerere nk’ikitegererezo ku bijyanye no kurekura ubutegetsi ku bushake. Gusa uyu munyamakuru agasanga Kagame nawe ashobora kurekura ariko se ngo ni ryari? Ngo 2017 wo ngo ntago ari umwaka ukwiriye Kagame yarekuriramo ubutegetsi kuko ngo mu 1985 Tanzania yari itandukanye cyane n’u Rwanda rw’iki gihe.
Igihugu cya Tanzania ngo ni igihugu cyaranzwe n’ubumwe bw’abanyagihugu ku rugero rwo hejuru kuva cyabona ubwigenge, aho benshi bavuga ko cyibikesha Nyerere. Ariko ngo ntago ari we gusa ahubwo yafashije mu gukomeza ubu bumwe kuko ngo no mu gihe cya gikoloni Tanganyika itigeze irangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko cyangwa ku madini nko mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika.
Ngo nko mu matora yo mu 1960, ishyaka TANU ryatsindiye imyanya 70 muri 71 mu Nteko Ishinga Amategeko, undi mwanya umwe usigaye ujyamo umukandida umwe wigengaga, mu gihe ishyaka, Africa National Congress, ryabonye amajwi 0,3%.
Ibi ngo bitandukanye no mu bindi bihugu byinshi by’Afurika byari bikoronejwe aho amatora atagaragayemo amashyaka ya politiki ashyigikiwe n’abanyagihugu gutyo, kuko ngo ubundi ubutegetsi bwa gikoloni bwagiraga ubwoko cyangwa imyemerere y’idini buha agaciro kurusha ayandi bigatuma havuka amashyaka ashingiye ku bwoko, akaba ari nabyo byatumye kugera ku bumwe biba ingorabahizi.
Tanzania rero mu 1985 ntiyari ifite ikibazo cy’amoko nk’icyateje jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Igihugu kandi ntikigeze kirangwamo guhirika ubutegetsi bya hato na hato n’intambara hagati y’abaturage. Nta n’ubwo kandi cyari gikikijwe n’imitwe yitwaje intwaro yitoreza mu bihugu bituranye kandi ishyigikiwe n’ibihugu bimwe by’ibihangange yifuza kuyigabaho ibitero. Kandi ngo n’ubwo Nyerere yari yarubatse igihugu, ngo yari yarasenye ubukungu bwacyo kuko ubukungu bw’igihugu ugabanyije abaturage b’igihugu bose bwari bwaragabanyutseho 40% muri manda ye. Kubera izo mpamvu rero ngo yagombaga gusimburwa n’undi muntu akazamura ubukungu bw’igihugu.
Mu Rwanda rero ho ngo biratandukanye. Ikibazo cy’amoko cyagiye kirushaho gufata intera, aho buri uko ubutegetsi bwahindukaga habagaho jenoside nko mu 1959-1962, 1972-1973 no mu 1990-1994. Ngo niba rero Abanyarwanda batinya impinduka zo mu 2017, ngo ubwoba bwabo burumvikana ugereranyije amateka banyuzemo. Ibi bikaba ari ukubera ko Abanyarwanda benshi bakuze banyuze muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ibikomere byayo bikaba bikibagiraho ingaruka batitaye ku gice runaka bashyigikiye. Ibi kandi akaba ari byo uyu munyamakuru akomeza avuga ko ashingiraho yemeza ko Kagame akwiriye kuguma ku butegetsi.
Andrew Mwenda akomeza avuga ko ari byo hari abafata Kagame nk’umuntu ukunda ubutegetsi. Gusa ngo abavuga ibi ni abatamuzi. Ngo abantu birirwa bamusaba ko yaguma ku butegetsi ngo bongera umutwaro ku mutimanama we. Akomeza avuga ko Kagame yamwibwiriye inshuro nyinshi ko yifuza kuruhuka akishimira ubuzima busanzwe kandi ngo n’umuryango we ngo wamusabye ko yarekura akaruhuka na mbere ya 2017. Kuri ubu umukuru w’igihugu ngo akaba ahangayikishijwe no kubaha ijambo rye agatererana abaturage bamusaba gukomeza kubayobora, cyangwa kwemera kongera kwiyamamaza mu 2017.
Hari ibintu bine uyu munyamakuru abona byagenderwaho kugirango ubutegetsi buzahererekanwe mu ituze mu Rwanda nta ngaruka abaturage bibagizeho nk’uko byakunze kugenda mu Rwanda nk’uko twabivuze.
Icya mbere ni uko u Rwanda ruzarushaho gutekana igihe abenshi mu baturage bagejeje igihe cyo gutora bazaba batarangijwe mu mutwe n’amahano ya jenoside yo mu 1994. Ngo umwaka mwiza abona ni 2034 aho ngo Abanyarwanda bavutse nyuma ya jenoside bazaba bari mu myaka 40 kandi ngo bazaba bamaze kuba mu myanya y’ubuyobozi mu gihugu.
Icya kabiri ngo inyigo zigaragaza ko demokarasi iteza umutekano muke mu bihugu bikennye, aho usanga ko mu gihugu umuturage atungwa n’amadolari 2,700 byibuze aribwo demokarasi itangira guteza imbere amahoro.Iyi mibare ngo ku Rwanda n’ingenzi nk’igihugu cyagiye kigira ibibazo mu guhererekanya ubutegetsi mu bihe byashize, ugasanga u Rwanda ruzarenga aho umuturage atungwa n’amadorali 750 mu mwaka wa 2031.
Ikindi cya gatatu Andrew Mwenda abona cyatuma guhererekanya ubutegetsi bibaho mu mahoro ni ukwita ku burezi kuko ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo 60% by’abaturage b’igihugu bamaze byibuze imyaka 13 mu ishuri ubushobozi bw’igihugu mu mutekano na demokarasi bwiyongera. Ibi ngo u Rwanda rukazaba rwabigezeho mu 2033.
Icya nyuma ni imiturire yo mu mijyi, aho avuga ko uko abaturage bakomeza kuba mu byaro ariko bakomeza kubaho bakurikije ibyo bahuriyeho nk’amoko n’ibindi, mu gihe iyo benshi batuye mu mijyi baba baharanira kurushaho kubaho neza. Mu Rwanda rero ngo byibuze abaturage 50% bazaba batuye mu mijyi mu 2035
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/andrew-mwenda-narekere-ibibazo-byurwanda-abanyarwanda/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSInkuru ya Andrew Mwenda iteye agahinda, cyane ko atari n’umunyarwanda nizihe nyungu afite zo gushaka Kagame ngo akomeze nyuma ya manda ya 2017, uretse impuhwe za bihehe. Andrew Mwenda atangira avuga ko Perezida Kagame yemera igihe ntarengwa umukuru w’igihugu agomba kuyobora ndetse akaba yifuza kurekura mu 2017. Ibi Mwenda akavuga ko...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS