Amazu ya Kalimunda Gutezwa Icyamunara
Kagame n’ibyegera bye bamaze igihe bashakisha uburyo bakwigarurira ibibanza (amazu) by’abana ba Gerald Kalimunda, imanza zimaze imyaka itari mike zikaba zigeze kumusozo aho noneho urukiko rwemeje ko izo nzu zigomba gutezwa icyamunara. Imyiteguro yabazagura izo nzu zigahita zisenywa yarangiye ndetse kompanyi za Jeannette Kagame zikaba zamaze gutanguranwa kugirango abarizo zizubaka muribyo bibanza.
Abanyarwanda benshi bakomeje kwimurwa mumugi wa Kigali mu buryo bugayitse ndetse babambura ibyabo, bamwe bo bakanicwa bazira imitungo yabo nubutaka.
Abanyarwanda bakaba bakomeje gushoberwa bitewe nibyo bakolerwa na leta ya Kagame nakazu ke.
Dore itangazo ry’urukiko rwa Nyarugenge kubyerekeye amazu ya Kalimunda.
Hakurikijwe icyemezo nimero 0007/2016 cya Perezida W’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge, Umuhesha w’inkiko W’umwuga aramenyesha abantu bose ko kuwa Gatanu tariki ya 27/05/2016 Saa yine za mugitondo azateza cyamunara inzu iri mu kibanza nimero 517 mu mudugudu w’inyarurembo Kiyovu Nyarugenge nindi nzu iri mu kibanza nimero 05/524 mu mudugudu wa Sangwa –Karambo Catenga Kicukiro za Kalimunda Gerald.
Kugirango harangizwe urubanza nimero RCA: 0221/15/BC/KIG, RCA0221/15/09/HC/KIG NA RS/REV/NJUST/CTV0007/15/CS CYAMUNARA IZABERA AHO AYO MAZU Yubatse navuze harugru
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuli telephone 0780170633 cyangwa telephone 078852377
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/amazu-ya-kalimunda-gutezwa-icyamunara/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/kalimunda.jpg?fit=600%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/kalimunda.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSKagame n’ibyegera bye bamaze igihe bashakisha uburyo bakwigarurira ibibanza (amazu) by’abana ba Gerald Kalimunda, imanza zimaze imyaka itari mike zikaba zigeze kumusozo aho noneho urukiko rwemeje ko izo nzu zigomba gutezwa icyamunara. Imyiteguro yabazagura izo nzu zigahita zisenywa yarangiye ndetse kompanyi za Jeannette Kagame zikaba zamaze gutanguranwa kugirango abarizo...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS