Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yatangaje ko kuri ubu aharara imfungwa n’abagororwa muri za gereza zose zo mu Rwanda hatacyemerewe kugera umuriro w’amashanyarazi kugira ngo hirindwe impanuka z’inkongi z’umuriro.

Mu rugendo yagiriye muri gereza ya Rwamagana (Gereza ya Ntsinda), Minisitiri Harerimana yasobanuye ko iyi ari imwe mu ngamba zikarishye Leta iheruka gufata, kugira ngo hakumirwe inkongi z’umuriro mu magereza.

Ahiyubashye mu macumbi y’imfungwa n’abagororwa na ho nta mashanyarazi akibamo

Yagize ati “Icyo cyemezo nanjye nakigizemo uruhare, bajyaga bafata amashanyarazi kuri izo nsinga, bakaba ari ho bashyira amatelefoni, ni ho bashyiraga amapasi, rimwe na rimwe bakagira ibintu bashaka gutekeraho, bigateza ibibazo byinshi cyane, na kwa gushya ahenshi mu magereza byagiye bituruka mu mpamvu nk’izo ngizo, noneho kandi bakahaca intsinga bakazivanaho cya gishishwa cyazo kugira ngo babone ukuntu bakoreraho ibintu nk’ibyo ngibyo”.

Ku rundi ruhande ariko, abafungiwe muri Gereza ya Rwamagana, bagaragaje ko uku kudahabwa umuriro aho barara biri mu bibazo by’ingutu bafite, kuko ngo batakibona urumuri ruhagije, bituma bifuza ko nibura kuri buri hema hajya hashyirwaho amatara abiri abamurikira.

Gereza ya Muhanga ngo yatswitswe n’ibikorwa abagororwa bakoreshaga amashanyarazi

Minisitiri Harerimana we avuga ko iki cyemezo cyafashwe kidateze guhindurwa kuko abagororwa baba mu mahema, agashimangira kandi ko iyo insinga z’amashanyarazi zihageze bazishishura bikaba ari byo byatezaga inkongi.

Gen. Paul Rwarakabije, Komiseri Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), na we avuga ko mu gufata iki cyemezo hagendewe ku ngero z’inkongi z’umuriro zagiye ziba.

Aha Gen. Rwarakabije agaragaza ko ubu ari bwo buryo bwizewe basanze bwakoreshwa mu kuzikumira agira ati “Umuriro twawukuye mu mahema kubera uko mwabonye byagenze kuri Gereza yaba ari iya Muhanga n’iya Rubavu, inkongi zahabaye ntabwo twashakaga ko n’ahandi bagira amakuba nk’ayo abandi bahuye na yo.”

Abafungwa n’abagororwa bo bifuza ko nibuira bahabwa amatara abiri kuri buri hema

Muri Nyakanga 2014, Gereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro yahitanye abagororwa 6, abandi 60 barakomereka, ikaba yaratewe n’uburangare bw’Abacungagereza bwatumye abagororwa bayobya amashanyarazi bakayakoresha ibikorwa bya bo rwihishwa.

Muri uko kwezi Gereza ya Muhanga na yo yari yafashwe n’inkongi, iperereza rigaragaza yari yatewe n’uko abagororwa bari barayobeje insinga ebyiri z’amashanyarazi rwihishwa bakazikoresha igihe cyose abacungagereza babafungiye umuriro.

richardirakoze@igihe.rw

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMinisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana yatangaje ko kuri ubu aharara imfungwa n’abagororwa muri za gereza zose zo mu Rwanda hatacyemerewe kugera umuriro w’amashanyarazi kugira ngo hirindwe impanuka z’inkongi z’umuriro. Mu rugendo yagiriye muri gereza ya Rwamagana (Gereza ya Ntsinda), Minisitiri Harerimana yasobanuye ko iyi ari imwe mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE