Amahano: Paulo Noneho Yaguze misile zo mu bwoko bwa TL-50
Ikinyamakuru Igihe gikorera leta ya Kigali cyatangaje ko, U Rwanda rwaguze intwaro zikomeye za gisirikare mu Bushinwa zo mu bwoko bwa ‘TL-50’ zizwi nka ‘Sky Dragon 50 air defense’ zikoreshwa mu kohereza za misile zirwanira mu kirere mu guhanura indege n’abandi banzi.
Izi ntwaro ubusanzwe zimenyerewe cyane gukoreshwa mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Burusiya, mu Bufaransa, mu Buhinde, muri Isiraheri n’ibindi bikomeye mu by’imirwano.
Ikinyamakuru cya gisirikare Kanwa Defense Review, gikorera muri Canada cyatangaje ko u Rwanda rwaziguze ku ruganda rwo mu Majyaruguru (China North Industries Corporation) rukorera i Beijing, rukaba kabuhariwe mu kugurisha ibitwaro nk’ibi hirya no hino ku Isi.
Misile zoherezwa na ‘TL-50’ zikozwe mu bwoko bw’izisanzwe zimenyerewe zo mu Bushinwa za ‘PL-12 air-to-air missile’, zikaba zishobora gupima ikintu kiri mu kirere hagati y’ibilometero 20 na 30 uhereye ku butaka, zikagira ubushobozi bwo kurasa ibiri ku birometelo 50.
Iki kinyamakuru cyavuze ko u Rwanda rwaguze umubare muke w’izi misire, ariko ko rwabaye igihugu cya mbere ari na cyo giheruka muri Afurika mu gukoresha TL-50.
Izi misire ni zo kuri ubu zihanitse kandi zigezweho mu zikoreshwa mu bwirinzi bwo mu kirere ku rwego rwa Afurika y’i Burasirazuba.
Ku bushobozi bwo bwo kurasa igahamya ibintu 144, misile za TL-50 zizamura misile 12 ingunga imwe zikarwanya ibiyirasheho mu kirere 12 ako kanya.
U Bushinwa ariko bwo ntiburatangira gukoresha izi ntwaro kuko igisirikare cyabwo cyahisemo gukomeza kuba gikoresha izo gisanganywe zo ku rwego rwa HQ-16.
Alimo kwikangira , none se yaraziguze azizana muli wallet !!! ahubwo atangiye gukanga TZD na South Africa !!! amenye alikoko south Africa ifite indege zitabonwa , zitanahinda !!!! ubwose impumyi yrasa gute target ???