Al Shabaab yahawe iminsi 45 ngo ibe yashyize intwaro hasi
Umutwe wa Al Shabaab utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Somalia ukaba ushinjwa kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye muri Afurika, wahawe iminsi 45 ngo ube washyize intwaro hasi nyuma yo kwicwa kwa Ahmed Godane wari umuyobozi wa wo.
Nk’uko Chimpreports ibitangaza, umutekano wakajijwe mu Mujyi wa Mogadishu kubera gutinya ko umutwe wa Al Shabaab wagaba ibitero byo kwihimura, nyuma y’urupfu rw’umukuru w abo Ahmed Godane, wahitanywe n’ibitero byo mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 1 Nzeri 2014, byagabwe n’ingabo zidasanzwe za Leta zunze ubumwe za Amerikazirwanira mu kirere.
Ingabo za Uganda ziri mu butumnwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia na zo zikomeje gusatira ibirindiro bikuru bya Al Shabaab umutwe w’iterabwoba, biherereye ahitwa Baraawe, aho ziteguye kuwuhashya zifashijwe n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere.
Maj Deo Akiiki umuvugizi w’umutwe w’ingabo za Uganda ziri muri Somalia atangaza ko iki gitero cyitiriwe icy’inyanja y’Ubuhinde (Operation Indian Ocean) ngo kizasiga babashije kwigarurira ibirindiro 2 bya Al Shabaab ari byo Baraawe na Cadaale, uyu mutwe wifashishaga mu kuzana intwaro n’abarwanyi ikuye mu bindi bihugu, ndetse ukanahakorera ubucuruzi.
Maj Deo Akiiki yagize ati : “Kugera ku ntego kw’iki gitero ntibishidikanywaho. Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Al Shabaab yabasha kwihagararaho, inabigerageje ntago yageza ku bushobozi bw’intwaro dufite.”
Iki gitero kiyobowe na Gen Katumba Wamala uyoboye ingabo za Uganda muri Somalia, kije gikurikira ikindi cyitiriwe Kagoma (Operation Eagle) cyatangiye muri Gicurasi, cyatumye Al Shabaab itakaza Imijyi 10 yari yarigaruriye.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/al-shabaab-yahawe-iminsi-45-ngo-ibe-yashyize-intwaro-hasi/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmutwe wa Al Shabaab utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Somalia ukaba ushinjwa kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye muri Afurika, wahawe iminsi 45 ngo ube washyize intwaro hasi nyuma yo kwicwa kwa Ahmed Godane wari umuyobozi wa wo. Nk’uko Chimpreports ibitangaza, umutekano wakajijwe mu Mujyi wa Mogadishu kubera gutinya ko umutwe wa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS