Akaga!
Ishyano! Akumiro!
Bizimana Jean Damascene asanga tugomba kujya dushimira inkotanyi mbere yuko dushimira Imana kubw’abo inkotanyi zashoboye kurokora muri jenoside.
Ubuse twakongeraho iki?
Umwera uturutse ibukuru, bucya wakwiriye hose.
Umukuru wigihugu arwaye mumutwe, ntakuntu abakozi be baba bazima.
Uyu munsi turi kuwakabiri. Aya magambo yayavuze Kuwagatandatu , i Nyarubuye.
Twategereje ko haba wenda numudepite numwe wakwamagana iyi mvugo turaheba.
Urwanda rugeze aho Imana isuzugurwa mu izina rya jenoside !
Ibisahira- nda biragwira !
Birashoboka koko ko umuntu yavuga aya bitewe no gutinya kwubikirwa imbehe gusa?
Ibi byose uretse inda ni ubwoba !
Aba bayobozi baba bafite ubwoba , bakaza bakavuga amagambo nkaya ateyubwoba, akomeretsa, kugirango natwe babudutere.
Ubuse ejo uzavuga ko Imana ariyo yamukijije interahamwe,ko atari inkotanyi nawe azafungirwa ingengabitekerezo ya jenoside?
Ngo tujye tubanza gushimira inkotanyi mbere yo gushimira Imana !!!??
Icyo tutazabona kuri iyi ngoma ni iki? Ko no mugiterane cyo gushima Imana higambwe ubwicanyi, abari aho bagakoma mumashyi!
Iyo Kagame aba atarwaye mumutwe, uyu muyobozi wa CNLG yari kuba yamwirukanye!
Abavuga ibyiza, ibizima, byubaka baricwa cyangwa bagafungwa , abavuga ubusa , ibiteyisesemi n’ ibisenya nk’aba bakabadushyire imbere ngo ni bo tugomba kwubaha.
Ibi nugukungura. Iyi mvugo irakungura. Ni nka wawundi waririmbaga ngo Imana ntirenganya kuri RTLM.
Impinduka irakenewe! Uyu muco wo gukoreshkwa nubwoba no guhakwa ,rwose igihe cyo kuwushyirahasi kirageze! Abantu bagakoresha ubwenge , bakagera kucyo bashaka k’umuturage atabanje guhungabanywa !
Christine Muhirwa
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/akaga/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-6.jpg?fit=200%2C212&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2018/05/image-6.jpg?resize=140%2C140&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONOPINIONIshyano! Akumiro! Bizimana Jean Damascene asanga tugomba kujya dushimira inkotanyi mbere yuko dushimira Imana kubw’abo inkotanyi zashoboye kurokora muri jenoside. Ubuse twakongeraho iki? Umwera uturutse ibukuru, bucya wakwiriye hose. Umukuru wigihugu arwaye mumutwe, ntakuntu abakozi be baba bazima. Uyu munsi turi kuwakabiri. Aya magambo yayavuze Kuwagatandatu , i Nyarubuye. Twategereje ko haba wenda numudepite...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS