Mu mujyi muto wa Bugarama mu Karere ka Rusizi iduka ryafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo bihinduka umuyonga, akavuga ko yahombye ibifite agaciro gasaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe 2015, kuva mu ma saa saba z’amanywa.

Abaturage bari aho biba bavuga ko babonye igisenge cy’inzu kigurumana, batangira gukizwa n’amaguru, ababishoboye basohora mu buryo bwihuse umutungo wabo uri mu mazi yegeranye n’iryo duka, ngo na wo utahatikirira. Hari kandi abavuga ko umuriro wasohokeye mu muryango w’inzu, uhutera mu kibatsi kinini.

Leonard Sinzabakwira nyir’iryo duka ryakongotse, atangaza ako atazi neza icyateye iyi nkongi y’umuriro, akongeraho ko yamuteye igihombo gisaga miliyoni 60 abaze ibicuruzwa byayangirikiyemo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CSP Emmanuel Hitayezu yatangarije IGIHE ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi bitewe no gukoranaho kw’insinga (court-circuit).

Ibi abivuga afatiye ku kuba nta wigeze acana buji wenda ngo ibe yarakongeje ibindi bicuruzwa, akanavuga ko nta hagaragara umuriro wigeze ucanwa, waba uwo guteka cyangwa undi uwo ari wo wose.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba yakomeje avuga ko abagize ikibazo cy’iyi nkongi batabaje byihuse, bakohererezwa imodoka ishinzwe kuzimya umuriro ku kibuga cy’indege cy’i Kamembe, bityo hakagira bike biramirwa, n’andi mazu ntabashe gufatwa n’inkongi.

Imodoka izimya umuriro yahageze isanga Polisi, Abasirikare n’abaturage bagerageje kuzimya, no gusohoramo bike mu iduka ryari ryagurumanye.

CSP Hitayezu Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko ku ruhande rwa Polisi imibare bamenye mbere ari iy’igihombo kibarurwa muri miliyoni 50, ko ariko iperereza ari ryo rizagaragaza igihombo nyacyo.

Yanavuze kandi ko inzobere mu by’umuriro ari zo zibasha kwerekana neza uburyo uyu muriro wahindutsemo inkongi yo ku rwego rukomeye.

Ni ubwa kabiri muri Rusizi habereye inkongi y’umuriro, kuko iyaherukaga yabereye mu Mujyi wa Rusizi mu mezi atatu ashize, ariko ntiyangije byinshi nk’uko umuvughizi wa Polisi mu Burengerazuba abivuga

Williams@igihe.com

Twitter: @intwaran

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu mujyi muto wa Bugarama mu Karere ka Rusizi iduka ryafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo bihinduka umuyonga, akavuga ko yahombye ibifite agaciro gasaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkongi y’umuriro yabaye ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe 2015, kuva mu ma saa saba z’amanywa. Abaturage bari aho biba...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE