Nyuma y’igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), ACP Theos Badege yavanwe kuri iyi mirimo.Yasimbuwe na ACP Tony Kuramba wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’Ubugenzacyaha muri CID.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yemeje iyi nkuru muri aya magambo, “Nta kidasanzwe kuko nta  gikuba cyacitse ko habayeho impinduka,  ACP Badege yagiye kwiga, ibi birasanzwe kuko buri gihe habaho kwongera ubumenyi.”

Yavuze ko kuba ACP Badege ahinduriwe imirimo, bimeze nk’uko n’umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda Ndushabandi Jean Marie Viany yahinduriwe imirimo, kuko nawe yagiye kwiga.

ACP  Tony Kuramba wahawe iyi mirimo, yabwiye Izuba Rirashe ko yishimiye kuba asubiye mu kazi yahoze akora.

Yagize ati “Aka ni akazi twabayemo mu gihe kirekire, twishimye kuba tugiye  gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu, turizera ko tuzakomeza gukorana n’itangazamakuru twigisha abaturage kurwanya ibyaha hatangwa  amakuru ku gihe.”

Yavuze ko abaturage bagomba gukomeza gukorana n’uru rwego hatangwa amakuru, ibyaha bigakumirwa bitaraba

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICS    Nyuma y’igihe ari Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), ACP Theos Badege yavanwe kuri iyi mirimo.Yasimbuwe na ACP Tony Kuramba wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’Ubugenzacyaha muri CID. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yemeje iyi nkuru muri aya magambo, 'Nta kidasanzwe kuko nta ...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE