Abayobozi b’uturere bemerewe gushaka inkunga zateza imbere uturere twabo ariko ntibabikore mw’ibanga nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu

Kuri ibi bibazo, nta karere gatungwa urutoki gusa ngo hari imishinga iza iturutse hanze ikajya mu turere runaka, abayobozi batwo bakajya kuyiteretaho amafaranga yo gufasha mu bikorwa by’iterambere baba bariyemeje kugeraho cyane cyane biciye mu mihigo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, aherutse gutangaza ko izo nkunga zihabwa uturere rwihishwa ziteye amakenga. Madame Louise Mushikiwabo yagize ati, “Abayobozi b’uturere bagomba kwitondera ariya mafaranga aza mu buryo butazwi, kuko rimwe na rimwe haba hari ikibyishe inyuma.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo ivuga ko kuba Akarere kajya gushaka amafaranga mu mishinga atari ikibazo gikomeye, igiyete amakenga kikaba ari uko hari uturere tubikora Minisiteri y’imari n’igenambigambi cyangwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bitabizi.

Umuvugizi wa MINALOC, Ngendahimana Ladislas, yatangarije Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko “Akarere gashobora kujya kwaka inkunga haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, gusa hari igihe icyo gihugu gishobora kuba cyarahagaritse umubano n’u Rwanda, bityo ibikozwe hagati y’izi nzego bikaba bitemewe kuko ntabwo Akarere kaba kari hejuru y’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Akarere gashobora kugenda kagahabwa amafaranga mu gihugu runaka wenda nka miliyoni y’amadorali, ni byiza ariko icyo abayobozi b’uturere basabwa ni uko bagomba kubanza bakavugana na MINAFFET cyangwa MINECOFIN, kuko birashoboka ko ayo mafaranga u Rwanda rushobora kuyanga bitewe n’uko umubano hagato y’ibyo bihugu waciwe.”

Ngendahimana avuga ko nubwo bitari ihame ko ayo mafaranga igihugu cyayanga, ariko byose bibanza bigasuzumwa.

Nubwo Ngendahimana nawe atagaragaza utu turere tuvugwamo ibi bibazo, nawe aravuga ko kuba minisitiri Mushikiwabo yarabivuze bisobanuye ko ikibazo gihari, kandi kigomba kwitabwaho.

Amb. Gatete Clever, Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda, na we avuga ko abayobozi b’uturere bagomba kwirinda aya makosa yo kwishakira imishinga iyi minisiteri itabizi, akavuga ko u Rwanda ari igihugu kimwe ibikorerwamo bigomba kuba byumvikanweho.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com